AmakuruUtuntu Nutundi

Rwamagana:Inzoka 10 zateye umuryango zirawimura bivugwa ko zoherejwe n’umugore wa kabiri

Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muyumbu inzoka 10 zateye urugo rw’umuturage bivugwa ko zaba zoherejwe n’umugore wa kabiri w’umugabo wo muri urwo rugo.

Abazibonye bavuga ko ari inzoka zarenga icumi, enye zari ku butaka ariko zari zigabanyijemo ibice bibiri kandi zihekanye ku mugongo, mu gihe izindi esheshatu zari hejuru mu gisenge cy’inzu.

Zateye umubyeyi witwa Nyirarekeraho Pascasie utuye mu Kagari ka Bijyujyu mu Mudugudu wa Rebero mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Nyirarekeraho yatangaje ko inzoka zamuteye kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Ati “Twari turi hano mu rugo njye n’umugabo nka saa kumi n’imwe za mu gitondo, arambwira ngo ndumva umutwe umereye nabi ndamubwira nti humura Yesu ariho mpita mfata Bibiliya ndamusengera”.

Avuga ko yihanganye bakajya gukata icyondo kugira ngo batunganye ubwiherero bwabo.

Yagiye guterura ibati ryo gusakaza ahasanga ikiziga cy’inzoka.

Yihutiye gutabaza umugabo we ngo amutabare, ahageze zose zizamurira imitwe icyarimwe. Harimo inzoka ebyiri nini n’izindi nto.

Ati: “Inzoka nini yafataga into ikayiheka, indi na yo ibikora ityo zitangira gukora uruziga mu cyumba”.

Umuturanyi wabaye hafi uyu muryango ari na we washoboye gusohora inzoka imwe akayigeza hanze ikongera ikagaruka yiruka igasanga izindi mu nzu, ahamya ko hari izo yabonye mu gikapu no mu nzu.

Ati: “Narazibonye ngerageza kuzisanza ngo ndebe umubare wazo ariko nsohoye imwe igaruka yiruka”.

Abaturanyi bakeka ko izi nzoka yaba yarazitererejwe n’umugore wa kabiri w’umugabo we, cyane ko umugabo we yari asanzwe afite undi babanaga i Kabuga mu Mujyi wa Kigali.

Abaturage bo ku Muyumbu bavuga ko haje abasenga ngo birukane izi nzoka ariko ntizahava ahubwo ngo zikajya zirabya indimi na bo barahunga.

Umuryango watewe n’inzoka ntukirara muri iyo nzu, ukavuga ko inzego z’ibanze zawutereranye ahubwo ko inzego z’Igisirikare na Polisi ari zo zamubaye hafi kuva yahura n’iri shyano.

Kuba umuryango ntaho kurara nta n’ikiwutunga ufite ngo ni imbogamizi kuri wo akaba ari ho uhera usaba ubufasha inzego zibishinzwe.

Nyirarekeraho Akomeza agira ati: “Ahantu hose nyuze baravuga ngo dore wa mugore ufite inzoka. Ndifuza ubufasha bwo kumpa icyo kurya ikindi ni ukumpa ubufasha bw’aho kuba. Sinshobora kujya muri iyi nzu ntarabona iherezo ry’izi nzoka”.

Kugeza ku wa Kane tariki 19 Ukwakira 2023, umuryango watewe n’inzoka wari utarajya muri iyo mu nzu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger