Amakuru

Rwamagana: Umusore bamusanze yimanitse mu kagozi muri Lodge yari yacumbitsemo

Umusore uri mu kigero cy’Imyaka 22 y’amavuko witwa Hategekimana Alphonse bamusanze amanitse mu kagozi muri Lodge yari yacumbitsemo, bikekwa ko yiyahuye.

Ibi byabaye kuwa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021, muri LODGE aherereye mu Mudugudu wa Rurembo mu Kagari ka Cyanya Umurenge Kigabiro mu Karere ka Rwamagana aho bamusanze muri Douche z’aya macumbi yimanitse yapfuye.

BTN Rwanda dukesha ayamakuru, yatangaje ko uyu nyakwigendera waraye yandiitswe mu gitabo cy’abarara muri aya macumbi ku mazina ya Hategekimana Alphonse ngo yari lavuye mu mujyi wa Kigai yerekeza mu Karere ka Kayonza.

Uwamahoro Vestine wakiriye nyakwigendera ubwo yahageraga aje gushaka icumbi na Uwizeyimana Julie Claude nyiri aya macumbi, bavuze ko bamwakiriye ari muzima nkuko basanzwe bakira n’abandi bose.

Ngo yababwiye ko ari kuva i Kigali yerekeza mu Karere ka Kayonza ariko ngo bibaye ngombwa ko arara mu Karere ka Rwamagana.

Uyu Uwamahoro Vestine avuga ko yamusanze mu bwogero mu gitondo ahagana saa kumi n’ebyiri yapfuye akitabaza inzego z’umutekano.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye ruriya rupfu rw’uriya musore.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger