Amakuru ashushyeImyidagaduro

Rutura agiye gutangiza iserukiramuco ryo gusetsa

Nkusi Arthur ‘Rutura’ umaze kuba icyogere mu bakora umwuga wo gusetsa yatangaje ko agiye gutangiza iserukiramuco ry’urwenya.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 25 kanama 2017,  ubwo habaga ikiganiro n’abanyamakuru, gitegura igitaramo cy’urwenya Seka live 3 cyatumiwemo Anne Kansiime uri mu banyarwenya bakunzwe mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse no muri Afurika yose muri rusange.

N’ubwo atashatse kuvuga byinshi muri iki kiganiro , uyu munyarwenya yatangaje ko har’intambwe ikomeye abona umwuga wo  gukora urwenya umaze kugeraho ndetse ukaba ari umwe mu igomba gukomeza gushyigikirwa no guterwa ingabo mu bitugu ngo ukomeze kujya imbere.

Yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza guteza imbere abakora umwuga w’urwenya no kuwucengeza mu banyarwanda by’umwihariko ari gutegura gutangiza iserukiramuco ryo gusetsa rizahuriramo abanyarwenya batandukanye.

Rutura ntago yavuze byinshi kuri iki gikorwa ari gutegura gusa yatangaje ko mu minsi ya vuba gahunda nimara kunozwa neza , iri serukiramuco rizatangira. Ntago yavuze igihe runaka ateganya gutangiza iri serukiramuco gusa mu minsi ya vuba byinshi kuriryo bizaba byamenyekanye.

Rutura kandi yagarutse kuriki gitaramo cyatumye batumira Kansiime avuga ko hari byinshi byiza bazagaraza, yavuze bazanafatanya n’uwitwa Colothilde usanzwe afatanya na Kansiime ubundi bagasusurutsa abantu kakahava.

Uretse aba banyarwenya baturutse muri Uganda, Iki gitaramo kizaba kirimo abagize itsinda rya Comedy Knights bose [Herve, Michael, Divin, Babu na George]. Hiyongereho na murumuna wa Arthur w’umuririmbyi witwa Syntex uzafatanya n’aba banyarwenya gususurutsa abazitabira.

Iki gitaramo cya Seka Live 3 cyatumiwemo Umugandekazi Anne Kansiime, kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 26 kanama 2017 muri Serena Hotel mu mujyi wa Kigali. Uyu mugore yatangaje ko afite byinshi ahishiye abanyarwanda atarondora, yizeza itangazamakuru ko abazaza bazaryoherwa byihariye.

Anne Kansiime watumiwe gususurutsa igitaramo cya Seka Live amaze kuba ubukombe mu banyarwenya bazwi muri Afurika, yegukanye ibihembo binyuranye birimo AIRTEL Women of Substance Awards 2014, BEFFTA 2013 (Best Comedian) ,Lagos International Festival 2013 (Best Actress), Social Media Awards (Favorite Celebrity) , African Social Awards Malaysia (ASAM) – 2013 n’ibindi byinshi.

Abateguye igitaramo cya Seka Live 3 n’abaterankunga bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru
Twitter
WhatsApp
FbMessenger