AmakuruUtuntu Nutundi

Rutsiro: Umugabo yatewe umujinya no gufatwa asambanira mu iduka rye ahita aritwika

Umugabo w’imyaka 40 wo mu Karere ka Rutsiro, yafatiwe mu iduka rye asambana, agira umujinya atwika iryo duka.

Byabereye mu udugudu wa Runaba, Akagari Haniro, Umurenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.

Kuri Noheli, tariki 25 Ukuboza mu 2023 nibwo uyu mugabo w’imyaka 40 yagiranye amakimbirane n’umugore we w’imyaka 25, umugore arahukana kugira ngo bitaza kuvamo kurwana.

Uyu mugore wari wahukanye yaje kugaruka, azanye n’abaturanyi, bageze ku iduka asanga umugabo we yazanyemo undi mugore bari gukoreramo imibonano mpuzabitsina.

Umugabo wasambanaga yahise akorwa n’isoni, agira umujinya atwika iri duka ry’ibicuruzwa binyuranye birimo umunyu, isukari, amasabune ibitenge n’ibindi byinshi, hahiramo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 4Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ndetse ko uyu mugabo yafashwe n’inzego z’ubugenzacyaha, akaba afungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Rusebeya.

Ati “Yafashwe ejo tariki 26, ari mu maboko y’ubugenzacyaha, ibyo akekwaho birimo birakurikiranwa.”

Meya Kayitesi yavuze ko ibyo uyu mugabo yakoze ari ibikorwa bigayitse, asaba abaturage kwirinda guca inyuma abo bashakanye kuko bisenya ingo.

Ati “Ubutumwa natanga ni uko abaturage ibikorwa nk’ibi bakwiye kubyirinda, aho babonye ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano w’abaturage bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo babyirinde.”

Uyu mugabo wafashwe asambana afungiye ku sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Rusebeya mu gihe iperereza rigikomeje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger