AmakuruImyidagaduro

Rutahizamu Romelu Lukaku yinjiye mu muziki

Romelu Lukaku rutahizamu w’ikipe ya Manchester United n’ikipe y’igihugu y’Ababiligi  yahisemo nokwinjira mu muziki nyuma y’umupira w’amaguru.

Lukaku yinjiye mu muziki nyuma y’amakuru yasakaye mu minsi ishize avuga ko uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru yigeze gusaba umuhanzi wo mu Bubiligi witwa  The Color Grey amusaba ko bakorana indirimbo.

Uyu muraperi  The Color Grey yanditse ku rubuga rwa Instagram avuga ko Lukaku yigeze kumusaba ko bakorana indirimbo ivuga ku buzima bwe yanyuzemo akiri umwana kugeza ubu.

“Mu minsi yashyize inshuti yanjye Romelu Lukaku yigeze kunsaba ko twakorana indirimbo , indirimbo ivuga ku buzima bwe bwo mu bwana kugeza aho abereye icyamamare , nyuma yo kunsaba ibi nkatekereza kabiri  numvise dusangiye amateka amwe tukiri abana, twakiniye ku kibuga kimwe hari nigihe twatahaga tukabura twese. ”

Twabibutsa ko Lukaku na mugenzi bakinana mu ikipe ya Manchester United Eric Baily hari amasezerano basinye muri kampani ya Jay Z yitwa Roc Nation ariko bo basinye mu gace kayo ka siporo kitwa Roc Nation Sports.

Lukaku amaze agihe atagaragara mu mu mikino dore ko n’umukino ikipe ye y’igihugu yatsinzwemo n’ikipe y’igihugu y’Abasuwisi (Switzerland) ibitego 5-2 atawukinnye kubera imvune.

Lukaku atangiye ibi bikorwa bya muzika nyuma y’igihe ahuye na Jay Z
Twitter
WhatsApp
FbMessenger