AmakuruPolitiki

Russia yahaye DR Congo ibikoresho karundura by’intambara byayifasha kwivuna umwanzi(Amafoto)

Nyuma y’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yotabaje Uburusiya ko bwayiyamba my ntambara z’inyeshyamba ziyugarije, ubu Uburusiya(Russia) bwamaze kuyigezaho ibikoresho karudura kandi bigezweho by’intambara byiganjemo indege zikomeye.

Muruzinduko rw’akazi yagiriye mu gihugu cy’Uburusiya kuwa 16 Kanama Minisitiri w’ingabo n’abahoze mugisirikare muri DRC Girbert Kabanda yagaragaje ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa DRC, ndetse yaneretswe imbunda zitandukanye, igihugu cy’Uburusiya cyiteguraga guha DRC, ndetse banasuzuma ibi bikoresho bya Gisirikari hamwe n’abashinzwe ibi bikorwa bya Gisirikare muri kiriya gihugu .

Nyuma yo kugaragaza ibibazo barimo by’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bw’igihugu cye mu nama isanzwe y’umutekano itegurwa n’uburusiya ikitabirwa n’ibihugu by’inshuti izwi nka MCIS (Moscow Conference on Inernational Security ) Girbert yatemberejwe mu bubiko bw’intwaro Uburusiya bwiteguye guha ibihugu by’inshuti zabo byo muri Afurika no muri Amerika y’abaratin, ndetse banasuzumana izi ntwaro.

Nyuma y’ibyo rero herekanywe intwaro zitandukanye zigizwe n’indege, imbunda zikururwa n’imodoka, ndetse n’amasasu atandukanye, yahawe igihugu cya Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, ndetse izi mbunda zagaragajwe ziriho amabendera ya DRCNgizi indege z’intambara Uburusiya bwahaye DRC

Ibi bije nyuma y’uko Perezida w’uburusiya kuwa 10 Kanama, ubwo yari mu nama ya Gisirikare yahawe izina rya Army 2022 yari yatangaje ko igihugu cye cyiteguye guha intwaro zigezweho ibihugu by’inshuti byo muri Amerika y’Abaratini, muri Asia no muri Afurika.

Iki gihugu gikomeje kwigwiza ho ibitwaro bikomeye mugihe uburasirazuba bwacyo bwayogojwe n’intambara y’imitwe yitwaje intwaro irimo na M23, imaze igihe ihanganye n’ingabo za Leta.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger