Amakuru ashushye

RURA: Ibiciro by’ingendo zo gutwara abantu rusange byazamutse

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki  29 Werurwe 2018 Urwego Ngenzuramikorere rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo zo gutwara abagenzi mu modoka rusange, Ibi biciro bikaba byazamutse haba mu mujyi wa Kigali no mu Ntara.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro , RURA gitangaza ko izamuka ry’ibiciro ryatewe n’izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri Peteroli, Utugabanyamuvuduko ‘Speed governors’ zashyizwe mu modoka , ikoranabuhanga risigaye rikoreshwa mu kwishyuza ndetse n’ibiciro by’ubwishingizi bw’ibinyabiziga byazamutse. Ibi byose ni byo byatumye ibiciro by’ingendo bizamuka bikava kuri 5% mu Mujyi wa Kigali na 7% kuva mu Mujyi ujya mu wundi .

Izamuka ry’ibiciro nk’iri ryaherukaga mu kwezi k’Ugushyingo 2015. Icyo gihe hari hemejwe ko bizongera kuzamurwa nyuma y’imyaka 2 cyangwa se mu gihe igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyaba kirenze amafaranga 959 kuri litiro cyangwa se kikaba cyajya munsi y’amafaranga 817  kuri litiro. Ubu kiri kuri ku  1055 FRW kuri litiro.

Ishyirwaho ry’ibi biciro by’ingendo mu modoka rusange rigamije guhuza imyishyurire n’ikiguzi cyatanzwe mu gutanga serivisi inoze kandi irambye nkuko RURA ibitangaza.

Mu itangazo RURA yashyize hanze bavuga ko Mu guhindura ibiciro by’ingendo mu modoka rusange hitawe ku mpinduka zinyuranye zabaye kuva mu mwaka wa 2015, bakomeza bavuga ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, utugabanyamuvuduko, ikoranabuhanga ryishyuza mu modoka n’ubwishingizi ku modoka
zitwara abagenzi, byose bigamije serivisi nziza, inoze kandi itanga umutekano ku bagenzi bijyanye ni icyerekezo cy’Igihugu cyacu aribyo byatumye ibiciro bizamuka.

Mu mujyi wa Kigali ibiciro byiyongereyeho 5 % naho mu Ntara hiyongeraho 7%. Mu Mujyi wa Kigali igiciro cyavuye kuri 20 FRW kuri Kilometero gishyirwa kuri 22 FRW kuri Kilometero. Mu ngendo zo mu Mujyi wa Kigali, ibiciro byiyongereye hagati ya 1 FRW kugera kuri 60 FRW. Mu ngendo zo mu Ntara, ibiciro byazamutseho hagati ya 100 FRW na 400 FRW ibi biciro byose bikazatangira kubahirizwa tariki ya 2 Mata 2018.

Itangazo Rura yashyize hanze rivuga ibijyanye n’izamuka ry’ibiciro

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger