AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Rude Boy yutse umunabi uwamubajije uko abanye n’impangaye bahoze baririmbana mu itsinda rimwe

Umusore w’umunya-Nigeria Paul Okoye ubu usigaye wiyita Rude Boy mu muziki nyuma yo gutandukana n’impanga ye Peter Okoye mu itsinda rya P-Square, yagaragarije uburakari uwamubajije uko kugeza ubu abanye n’impangaye nyuma yo gushwana.

Yabajijwe ikibazo hagamijwe kumenya neza n’iba icyatumye itsinda rya P-Square ririmbuka cyaba cyarakemutse bakaba byibuze bavugana bisanzwe nk’abavandimwe.

Rude Boy yabanje kuvuga ko umuziki we, ntaho uhuriye n’ibikorwa bya P-Square, ikindi ko arajwe ishinga no kumenya uko umushinga we wa muzika ugenda atitaye kubyarangiye.

N’ubwo uyu musore yutse umunabi uwari umubajije iki kibazo, yanavuze ko amakimbirane ava muri business ahabanye cyane n’ibikorwa rusange byo mu muryango umuntu akomokamo.

Yavuze ko atari byiza ko umuntu yanga umuryango we cyangwa ngo awuterarane bikomotse ku makimbirane ari hanze y’urugo. Yanongeyeho ko atari ngombwa kubwira uwariwe wese ibibazo biri mu muryango kuko biba bireba umuryango gusa.

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuwa Gatanu taliki ya 19 Ukwakira 2018, kibanziriza igitaramo aragaragaramo aririmbamo uyu munsi taliki ya 20.

Uyu musore yasesekaye ku butaka bw’u Rwanda mu ijoro ryo kuwa Gatanu, aho yaje atumiwe kuzaririmba mu muhango wo gutanga ibihembo bya AMA Awards brabera i Kigali i Rusororo mu Intare Conference Arena.

AMA awards igamije guhemba ab’indashyikirwa bitwaye neza muri sinema nyafurika, gusa nta munyarwanda n’umwe uri mu bahatana n’ubwo igiye kubera mu Rwanda. Yatangiye gutangwa kuva mu 2005.

Abategura ibi bihembo babwiye itangazamakuru ko nta munyarwanda wigeze agira ubushake bwo kwiyandikisha

Kwinjira muri ibi birori ni 5000 Frw na 15000 Frw mu myanya isanzwe, 25,000 Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ameza ya 500, 000 Frw. Amatike ari kugurishirizwa kuri Nakumatt ya UTC na Kagugu.

Hari n’ubundi buryo ushobora kubonamo itike uhamagaye kuri 0788558880 cyangwa ukabandikira kuri e-mail: info@ama.awards.com.

Nk’uko yabisezeranyije abakunzi ba muzika akigera mu Rwanda, Rude Boy yashimangiye ko yizeza abantu igitaramo gifatika ndetse n’umuziki uryoshye.

Rude Boy yageze i Kigali kuwa Gatanu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger