AmakuruPolitiki

Rubavu:Umugabo wari umaze imyaka 20 afunzwe azira kwica umugore we n’umwana yatwikiye undi mwana mu nzu

Umugabo witwa Ndisetse Francois w’imyaka 56 yatwitse inzu yabanagamo n’umuryango we hahiramo umwana wabo nyuma yo gukubita no gukomeretsa bikomeye umugore we Uzamukunda Vestine w’imyaka 28 akoresheje inyundo.

Aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira ku wa mbere mu karere ka Rubavu, umurenge wa Busasamana, akagari ka Gacurabwenge mu mudugudu wa Biziguro.

Umugore w’uyu mugabo avuga ko bari bagiye kurya ngo uyu mugabo afata icupa ry’inzoga asomaho maze ahita atngira kumukubita.

Muri uko kumukubita uyu mugore yatabaje abaturanyi be maze nabo akomeretsamo batatu harimo umwe yakomerekeje bikabije. Mu bo yakomerekeje harimo babiri yakoresheje ibuye naho undi w’imyaka itandatu amukomeretsa akoresheje umuhoro.

Nyuma yo gukomeretsa abo bantu bose uyu mugabo yahise ajya gutwika inzu babagamo irakongoka hairamo umwana wabo w’uruhinja witwa Niyoyabikoze Aphrodis w’amezi arindwi.

Abaturage bavuga ko uyu mugabo afunguwe vuba kuko yari amaze imyaka 20 muri gereza nubundi azira kwica umugore we wa mbere n’umwana. Abaturage bihutiye kuzimya inzu yashyaga abona gutoroka, gusa kuri ubu aracyashakishwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ntacyo buravuga kuri aya makuru Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger