AmakuruPolitiki

Rubavu: Hari amakuru y’uko undi murisikare wa FARDC yarasiwe ku mupaka

Amakuru aturuka mu karere ka Rubavu ku mupaka w’u Rwanda na DRC aravuga ko umusirikare wa DRC yagerageje kwinjira mu Rwanda arasa abasivili n’abashinzwe umutekano.

Uyu musirikari wa Congo utaramenyekana imyirondoro yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu,tariki 19 Ugushyingo, 2022 nkuko amakuru abivuga.

Ikinyamakuru RwandaNews24 kivuga ko byabereye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, akagari ka Mbugangari, mu mudugudu wa Gasutamo,mu masaha ashyira saa saba z’ijoro (01h00) ry’uyu munsi.

Ubuvugizi bw’igisirikare cy’u Rwanda cyangwa se igisirikare cya Kongo ntacyo baravuga ku bijyanye n’aya makuru.

Hashize amezi make nanone undi musirikare wa RDC arasiwe ku mupaka w’u Rwanda ubwo yinjiraga arasa,abashinzwe umutekano w’u Rwanda bakamurasa mu cyico.

Leta ya Congo ishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 gusa rwo rukabihaka ndetse rukayishinja gufatanya n’umutwe wa FDLR.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger