AmakuruPolitiki

RDF yemeje amakuru y’uko mudahushwa wayo yarashe mu cyico umukomando wa FARDC

Igisirikare cy’u Rwanda RDF, cyemeje amakuru y’uko undi musirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC yarasiwe ku mupaka nyuma yo kugerageza kwinjira ku butaka bw’u Rwanda arasa abasivili ndetse n’abashinzwe umutekano.

Uyu musirikare wari usanzwe abarizwa mu ngabo zibarizwa mu mutwe w’abakomando (Forces Spéciales) birahamywa ko yinjiye ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu arasa, hanyuma mu kwirinda ko yangiza byinshi cyangwa akagira abo avutsa ubuzima, inzego z’umutekano z’u Rwanda zimurasa mu cyico ahita apfa.

Ibi byabaye mu ma saa Saba y’ijoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022, ahazwi nko ku mupaka muto (Petite barrière) uhuza u Rwanda na DR Congo, mu Mudugudu wa Gasutamo, Akagari ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba.

Amakuru atugeraho avuga ko uyu musirikare bivugwa ko ari umukomando [kuko Umujyi wa Goma yaturutsemo urinzwe n’abakomando ndetse n’abarinda Perezida Felix Tshisekedi],l.

Yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa, gusa nk’uko inzego z’umutekano z’u Rwanda zihora ziryamiye amajanja, mudahusa mu ngabo z’u Rwanda RDF, amurasa mu cyico ahasiga agatwe.

Itangazo ryashyizwe hanze na RDF

Uyu musirikare ngo yitwikiriye igicuku yinjira asatira abasirikare kabuhariwe b’u Rwanda barinda umupaka w’u Rwanda mu Mujyi wa Gisenyi baba bari mu nzu zabugenewe zizwi nk’iminara (Towers), abasatira arasa amasasu menshi kuri izi nzu, amaze kurasa agera kuri makumyabiri ngo nibwo mudahusha umwe wa RDF yabonye ko atari ukwibeshya maze ngo amupima rumwe gusa.

Kugeza mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Gatandatu, umurambo w’uyu musirikare
Imyirondoro ya nyakwigendera ntiturabasha kuyimenya neza aracyari aho yarasiwe kuko hagitegerejwe ubuyobozi bw’ingabo ku ruhande rwa DR Congo ngo baze gutwara umuntu wabo wagerageje kuvogera ubutaka bw’abandi.

Si ubwa mbere umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiye mu Rwanda arasa kuko Kamena uyu mwaka wa 2022, aha n’ubundi kuri Petite barrière harasiwe undi musirikare wa FARDC winjiye ku mupaka w’u Rwanda, arasa ku bapolisi bashinzwe kurinda umupaka n’abaturage bambukaga hanakomerekamo bamwe, mu kwirinda ko agira abo yica, umupolisikazi udahusha w’u Rwanda amurasa mu gahanga agwa aho.

Inkuru bisa

Rubavu: Hari amakuru y’uko undi murisikare wa FARDC yarasiwe ku mupaka

Twitter
WhatsApp
FbMessenger