AmakuruAmakuru ashushye

Rubavu: Bagitifu barindwi beguye ku nshingano za bo

Abagitifu b’utugari turindwi mu karere ka Rubavu beguye ku kazi kabo nyuma y’uko bigaragaye ko mu tugari twabo hagaragara ibikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda covid-19.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’umutekano yari yatumiwemo Komite Nyobozi y’Akarere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize Akarere ka Rubavu, ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari birukanwe.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije, ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, yavuze ko aba bakozi beguye ku mpamvu zabo bwite.

Ati “Handitse abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari turindwi bifuza kwegura kuko bananiwe gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Bakaba bari bamaze igihe bagaragaza intege nke mu nshingano zabo ndetse bagiriwe inama kenshi.”

Amakuru avuga ko uretse abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge batarimo kwitwara neza mu bijyanye no guhangana na Covid-19 nabo bashobora kuzasezererwa mu minsi iri imbere.

SRC: Igihe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger