AmakuruAmakuru ashushye

Rosine wambuwe ikamba rya Miss Elegancy 2018 ari mu batsindiye guhagararira Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2020

Mukangwije Rosine wambitswe ikamba rya Miss Elegancy 2018 ariko akaza kuryamburwa ashinjwa imyitwarire mibi, ari mu bakobwa babashije gutsinda ijonjora ryo gushaka umukobwa uzaba Miss Rwanda 2020.

Nyuma y’iryari ryabereye i Rubavu hashakwa abagomba guhagararira intara y’Uburengerazuba, kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2019 ahari hatahiwe ni i Musanze ahabonetse abakobwa batandatu bahagarariye iyi ntara.

Mukangwije Rosine yakomeje ari kumwe na bagenzi be batanu Umubyeyi Natacha, Mukabashambo Phionah, Tumuhorane Braise, Umuhoza Doreen na Urujeni Melissa.

Mukangwije yitabiriye ijonjora rya Miss Rwanda nyuma yaho umwaka wihiritse nta wundi mukobwa uratorwa wo kumusimbura n’ubwo muri Kamena uyu mwaka yaryambuwe ashinjwa amakosa amwe n’amwe arimo imyitwarire mibi.

Ubwo yari ageze imbere ya Mike Karangwa, Mutesi Jolly na Evelyne Umurerwa bagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2020, yabajijwe ibibazo bitandukanye ndetse banagera ku mpamvu yahisemo kwinjira muri iri rushanwa.

Ubwo yari ari imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe na Mutesi Jolly, Mike Karangwa na Evelyne Umurerwa, yabajijwe impamvu yitabiriye Miss Rwanda asubiza ko icya mbere ari uko ari irushanwa ritanga amahirwe.

Ati “Impamvu nitabiriye Miss Rwanda 2020 ni ukubera ko ari irushanwa ritanga amahirwe ku mukobwa. Muri aka kanya icyo numva nazageza ku banyarwanda ni ugukora umushinga wanjye ujyanye no kwikorera cyane cyane mu rubyiruko. Nifuza ko igihe cy’umwaka namarana ikamba rya Miss Rwanda 2020 cyarangira maze kuwushyira mu bikorwa nibura 97%.”

Uyu mukobwa yavuze ko yaganiriye n’urubyiruko ruri mu kigero cye akabasha kumenya byinshi rukeneye.

Ati “Urwo rubyiruko ndi kuvuga ni urubyiruko ruri mu myaka yanjye. Icyo numva nabafasha ni uko kubera ko naganiriye nabo, nakora ubuvugizi nkabaha icyizere cyo kwitinyuka.”

Yavuze ko ikamba rya Miss Elegancy ataripfushije ubusa kuko hari umuryango wo mu murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali yafashije abana bawo bari barataye ishuri kongera kwiga. Avuga ko yifashishije ikamba rye agasabira uyu muryango gushyirwa mu cyiciro cya mbere kugira ngo bajye boroherezwa muri serivisi zitandukanye.

Uyu mukobwa yahawe ‘Yes’ eshatu, akanama nkemurampaka kamushimira ko afite ibisabwa byose byatuma aba nyampinga ndetse akaba azi no kwisobanura neza ariko Miss Mutesi Jolly mu kumuha  ‘Yes’  yamubwiye amagambo make cyane ati “Witonde Miss Rwanda na Miss Elegancy biratandukanye.”

Mukangwije Rosine yambuwe ikamba rya Miss Elegancy 2018 ku mpamvu z’uko ngo yataye ishuri, agasebya ubuyobozi ndetse ngo hari n’imyenda yatijwe atataruye. Clarisse Muhayimana uri mu bategura iri rushanwa, yavuze ko bafashe umwanzuro wo kwambura ikamba Miss Mukangwije Rosine bashingiye ku bintu byinshi yagiye akora mu bihe bitandukanye bitishimiwe n’abategura irushanwa.

Icyakora Mukangwije Rosene yabwiye itangazamakuru ko abamwambuye ikamba bahubutse.

Mu ibaruwa Mukangwije Rosine yandikiwe asabwa gusubiza ikamba yari yambaye, bari bamusabye kuritanga bitarenze tariki 23 Kamena 2019.

Bamushinje imyitwarire mibi n’imikoranire mibi nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Elegancy Rwanda 2019. Muri iyi baruwa harimo n’ibintu birenga 10 bashingiyeho bamwambura ikamba. Ku mwanya wa mbere w’ibyo bamushinga, hariho kubahuka no gusubiza nabi abayobozi ba Miss na Mister Elegancy Rwanda.

Bamushinja kandi kureka ishuri, kwihenura n’ubwibone n’ibindi bitandukanye.

Nyuma ya Musanze, irushanwa rya Miss Rwanda tariki 4 Mutarama 2020 rizerekeza I Huye mu ntara y’Amajyepfo nyuma berekeza i Burasirazuba mu karere ka Kayonza tariki 11 Mutarama 2020 amajonjora asorezwe i Kigali tariki 18 Mutarama 2020.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020 azajya ahembwa umushahara wo ku kwezi ungana n’ibihumbi magana inani y’u Rwanda (800,000 Frw) ndetse azahabwa imodoka ya Suzuki Swift na Rwandamotor na yo yiyongereye mu bafatanyabikorwa. Uyu mwari azajya ahabwa n’ibindi bihembo bitandukanye.

MTN Rwanda uyu mwaka niyo izahemba Miss Popularity uzahabwa miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda (1,500,000 Frw) ndetse agahabwa amasezerano yo gukorana n’iki kigo mu kwamamaza gahunda ya Yolo igenewe urubyiruko.

Ikindi cyahindutse ni uko nta mukobwa wemerewe gutsindirwa mu ntara imwe ngo ajye guhatanira mu yindi nkuko byari bisanzwe bigenda.

Multi Design Group izahemba Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 1 200 000 Frw, inahe Miss Rwanda itike y’indege izamujyana Dubai mu biruhuko.

Mukangwije Rosine wambitswe ikamba rya Miss Elegancy 2018 ariko akaza kuryamburwa ashinjwa imyitwarire mibi, ari mu bakobwa babashije gutsinda ijonjora ryo gushaka umukobwa uzaba Miss Rwanda 2020.

Abakobwa batsindiye guhagararira intara y’Amajyaruguru

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger