AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Robertinho wamaze kwigarurira imitima y’aba Rayon yashimagijwe na Perezida Muvunyi

Mu muhango wo kwakira Rayon Sports wabaye kuri iki cyumweru ubwo yari imaze kugwa miswi na Enyimba FC mu mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza cya CAF Confederations Cup, Perezida wayo Paul Muvunyi yashimagije cyane umutoza Robertinho avuga ko Rayon Sports yamwiherewe n’Imana.

Muri uyu muhango, Perezida Muvunyi yashimiye cyane abakinnyi ba Rayon Sports kuko bakomeje kwitwara, by’umwihariko ku mukino mwiza bagaragaje imbere y’ikipe ya Enyimba.

Ati” Mwabimye umupira barawubura. Mwagumanye umupira 57 %, bo bawugumana 43%. Icyari ngombwa ni uko twagombaga gutsinda ariko tuzabibakorera iwabo, si ubwa mbere muzaba mutsindiye hanze.”

Perezida Muvunyi yakomeje ashimagiza cyane umutoza wa Rayon Sports aho yabuze uko amusobanura akamwita ibanga Imana rurema yahaye abakunzi b’ikipe yabo.

”Ndashima byimazeyo Staff technique iyobowe na Robertinho. Uyu mugabo yarakoze ndetse sinzi uko nabivuga kuko n’abayobozi twari twicaranye muri Stade bambazaga bati uriya we mwamubonye gute ? Nababwiye ko Imana ya Rayon Sports ariyo yamutwihereye. Ni ibanga Imana yahaye Rayon Sports.”

Aya magambo Perezida Muvunyi yavuze, yaje asanga ayo Manishimwe Djabel uri mu nkingi za mwamba za Rayon Sports yavuze kuri uyu munya-Brazil, aho yavuze ko ari we mutoza wa mbere mwiza ushobora kuba waramutoje.

Perezida Muvunyi kandi yashimiye Rwatubyaye Abdul ukomeje kuyobora bagenzi be neza mu mikino Rayon Sports iba yakinnye idafite Manzi Thiery usanzwe ari kapiteni wayo.

Hanashimiwe abafana ba Rayon Sports bakomeje kuba hafi y’ikipe, by’umwihariko ku munsi w’ejo bakaba bari gushyigikira Rayon Sports ari benshi ku buryo byanatumye yinjiza asaga miliyoni 30 z’amanyarwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger