AmakuruImikino

Robertinho utoza Rayon Sports mu muryango werekeza i Nairobi muri Kenya

Robertinho, Umunya-Brazil utoza Rayon Sports ari mu biganiro n’ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya kugira ngo asimbure Umwongereza Kerr Dyalan wari usanzwe ari umutoza mukuru w’iyi kipe.

Iyi kipe yo mu gihugu cya Kenya nta mutoza mukuru ifite magingo aya, nyuma yo gutandukana n’Uyu mwongereza wayifashije gutwara igikombe cya shampiyona ya Kenya uyu mwaka. Ku munsi w’ejo ni bwo Kerr Dylan yasezeye ku mirimo yo gutoza iyi kipe izwi nka K’ogalo.

Umutoza Robertinho kuri ubu utarongererwa amasezerano muri Rayon Sports yemeje amakuru y’uko Gor Mahia imushaka, mu kiganiro yahaye Kigali Today dukesha Iyi nkuru.

Ati”twatangiye ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports ngo barebe ko bampa amasezerano mashya, hashize n’iminsi ibiri nganiriye n’umuyobozi w’ikipe ya Gormahia , nzi neza ko hashize igihe kirekire banyifuza kuko barimo gutegura Champions league, baranyegereye ,gusa ubu ntabwo ndafata icyemezo niba nshobora kugenda , nabonye n’ubutumire bw’amakipe menshi yo muri Algeriya tuzareba.

Robertinho yavuze ko icyemezo cyo kuguma muri Rayon Sports cyangwa kuyisohokamo azagifata ari mu kiruhuko mu gihugu cya Brazil.

Yagize ati” ni ngombwa ko nicarana n’umuryango wanjye ngatekereza neza , ngafata icyemezo , mu kwezi k’Ukuboza nzafata iminsi 7 njye muri Brazil ndebe ko nashyira ibintu ku murongo ndi kumwe n’umuryango wanjye tuzareba.

Yakomeje avuga ko ikipe ya Gor Mahia yanamusabye ko yajya muri Kenya kugira ngo baganire imbonankubone ariko akababwira ko ubu nta mwanya arabona kuko arimo gutegura imikino ya shampiyona n’ikipe ye ya Rayon sports.

Robertinho yageze muri Rayon Sports muri Kamena uyu mwaka asimbuye Umubiligi Ivan Jacky Minnaert. Mu mezi atanu uyu mutoza amaze muri Rayon Sports, yayifashije kugera muri 1/4 cy’irangiza cya CAF Confederations Cup, ndetse anayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger