AmakuruImyidagaduro

Riderman ayoboye abahanzi bazataramira aba-Rayon ku munsi w’igikundiro

Umuraperi Gatsinzi Emery ukunzwe mu muziki nyarwanda nka Riderman, ari mu bahanzi batanu biteganyijwe ko bagomba gutaramira abafana ba Rayon Sports ku munsi wa Rayon Day wahariwe iyi kipe.

Ku Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, nibwo hazaba ‘Rayon Sports Day’.

‘Rayon Sports Day’, ni igikorwa ngarukamwaka Rayon Sports ikora mbere y’itangira rya shampiyona, aho yerekana abakinnyi iba izakoresha muri uwo mwaka w’imikino ugiye gutangira.

Kuri iyi nshuro kizabera kuri Stade Amahoro aho izakina n’umukino wa gicuti na Kiyovu Sports, kuko yagombaga gukina na Mukura VS ariko bihurirana n’uko ari yo bazakina ku munsi wa mbere wa shampiyona.

Uyu munsi ni nabwo hazageragezwa niba nyuma y’igihe kinini abafana bazemerwa muri shampiyona, aho Rayon Sports yemerewe kuzazana abafana ibihumbi 8.

Aba bafana bakaba bazasusurutswa n’abahanzi batandukanye barimo Queen Cha, Riderman, Khalfan, Senderi ndetse na Symphony Band.

Uretse aba bahanzi kandi hashobora no kwiyongeraho Bushali utaratanga igisubizo ndetse n’umuhanzi Platini P umaze iminsi muri Nigeria.

Umufana ushaka kuzitabira uyu munsi azaba asabwa kwerekana ubutumwa bw’uko yipimishije Covid19 mu masaha nibura 72 mbere y’uwo munsi ndetse ibisubizo bikagaragaza ko ari muzima. Azaba kandi asabwa kuba nibura yarafashe urukingo rumwe rwa Covid19.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger