AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

RIB yanzuye ko Barafinda Fred ajyanwa gusuzumwa mu mutwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo guhamagaza Barafinda Fred Sekikubo ku cyicaro gikuru cyayo, rwamuhase ibibazo hanyuma rwanzura ko ajyanwa gusuzumirwa mu Bitaro by’indwara zo mu mutwe, Caraes Ndera.

RIB yariyahamagaje uyu mugabo wagize inzozi zo kuba umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ko agomba kuyitaba ku itariki ya 10 Gashyantare 2020, ariko yBarafinda Fred icyo gihe ntiyahagera.

Urwandiko RIB yageneye Barafinda ku wa 5 Gashyantare 2020, rwamumenyeshaga ko atumiwe ” ku itariki ya 10/2/2020, isaha ya saa mbili za mu gitondo ku Kimihurura ku cyicaro gikuru cy’Ubugenzacyaha, aho dukorera. Tugusabye kuza witwaje uru rupapuro hamwe n’Indangamuntu.”

Nyuma y’ uko RIB ihamagaje Barafinda ngo agire ibyo abazwa ntiyitabe, yagaragaye mu bitangazamakuru byo kuri internet atangaza ko atazitaba ngo kereka ahamagajwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Kuri uyu wa 11 Gashyantare 2020 nibwo yafashwe anasabwa ibisobanuro ku byo yagombaga kubazwa.

Amakuru ariho ubu ni uko mu bisobanuro yatanze yagaragaye nk’ufite ubumuga cyangwa uburwayi bwo mu mutwe.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yemeje ko aya makuru ari ukuri. Mu magambo make yagize ayi “RIB yafashe umwanzuro wo kumujyana kwa muganga ngo asuzumwe.’’

Barafinda yamenyekanye cyane ubwo yatunguranaga ajyanye kandidatire mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Kanama 2017, ariko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igasanga atujuje ibisabwa.

Mu makuru akeruka kunyuza ku mbuga za YouTube, Barafinda asobanura uburyo aherutse gufatwa n’abakozi ba RIB ariko akaza kubacika. Mu bindi biganiro yagiye yumvikana anenga leta ku bikorwa nko gukuraho ibikorwa biri mu bishanga no mu manegeka, agakoresha n’andi magambo akomeye kuri gahunda zinyuranye.

Tariki 13 Kamena 2017, Barafinda yabwiye itangazamakuru ko yigeze kumara igihe avurirwa i Ndera ahakurikiranirwa abafite indwara zo mu mutwe, ariko ntiyasobanuye igihe yagiriyeyo cyangwa uko yahavuye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger