AmakuruInkuru z'amahanga

Nyuma yo gufotorwa arikwifashisha itara riri kuri ATM yahawe ubufasha kugeza arangije amashuri

Bank ikomeye ya FCMB yo mu gihugu cya Nigeria inafite agashami mu gihugu cy’Ubwongereza, yiyemeje gufasha umwana w’umukobwa  mu mashuri ye, nyuma y’ifoto yafashwe uyu mwana ari gukorera umukoro wo mu rugo ku itara ry’iyi Bank ryo ku cyuma gitanga amafaranga (ATM).

Nyuma y’iyi foto y’uyu mwana w’inshuke yakwirakwiye ku mbugankoranyambaga yunamye mu ikayi imbere y’iki cyuma ari gukora umukoro wo mu rugo, ubuyobozi bw’iyi Bank bwatunguwe n’umurava uyu mwana uzwi ku izina rya Dele afite kandi akiri muto.

Byagaragaye ko umuryango Dele akomokamo, utishoboye ku buryo waba ufite umuriro w’amashanyarazi cyangwa se ibindi bikoresho bitanga umuriro.

Ibi ngo nibyo byabaye intandaro y’uko uyu mwana afata ingamba zo kwegera iryo tara kugira anoze neza umukoro yari yahawe na mwarimu we.

Ku ikubitiro ubuyobozi bwa KCMB (First City Monument Bank) bukimara kubona iyo foto ya Dele, bwahise bwifashisha imbuga bakoresha, butanga amatangazo busaba abantu kubafasha kubona uyu mwana.

Nyuma yo kumubona, bwatangaje ko bwishimiye gukomeza kumwongerera imbaraga muzo asanzwe afite, bukamufasha mu myigire ye kugeza asoje amashuri.

Uwamufotoye yavuze ko yamubonye ku itara rya ATM ya FCMB, hafi y’umuhanda wa Yaba mu Mujyi w Ondo muri Nigeria. Ngo yifashishaga iri tara kugira arare akoze umukoro wo mu rugo.

Bimwe mu bikoresho yahise ahabwa, birimo umurasire w’izuba uzajya umufasha gusubiramo amasomo ye ari mu rugo atabanje kujya kure.

Ibindi harimo imyambaro y’ishuri, amakayi n’ibindi byibanze bikenewe.

FCMB kandi yanahise isaba umuryango w’uyu mwana gufunguza konte izajya inyuzwaho amafaranga akeneye azamufasha kwiga kugeza igihe arangirije amashuri.

First City Monument Bank Limited (FCMB), ni imwe muri Bank mpuzamahanga yatangiye gukora muri Mata 1982, itangira imikorere yayo nka KCMB Group Plc, iri mu bigo by’ubucuruzi 10 bikomeye cyane muri Nigeria ndetse ikaba inakorera muri UK (FCMB U MK), mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorwa byayo hirya no hino ku Isi.

Dele yafotowe akorera umukoro wo mu rugo ku itara rya ATM

Yahise ahabwa ibikoresho bizajya bimufasha kubona urumuri hamwe na bagenzi be
Twitter
WhatsApp
FbMessenger