AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

RDC: Uwahoze ari Minisitiri w’intebe yagejejwe imbere y’urukiko

Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, hakomeje kuvugwa inkuru y’uwahoze ari Minisitiri w’intebe bwana Augustin Matata Ponyo wamaze kwitaba urukiko rushinzwe itegeko nshinga muri kiriya gihugu.

Nkuko amakuru dukesha RFI abivuga, Augustin Matata Ponyo usigaye ari umusenateri mu nteko ishinga amategeko ya Congo Kinshasa yitabye urukiko nyuma yo gutumizwa n’umushinjacyaha mukuru w’urukiko rushinzwe itegeko nshinga kugirango yisobanure ku byaha aregwa bijyanye no kunyereza umutungo.

Uyu mugabo wahoze ari minisitiri w’intebe w’igihugu cya Congo Kinshasa akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta, iki cyaha akaba yaragikoze ubwo yari akiri ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ku ngoma ya Perezida Joseph Kabila wayoboraga kiriya gihugu.

Nyuma yo gusomerwa ibyo aregwa no kuvuga niba abyemera cyangwa abihakana, Matata Ponyo yaratashye ariko agomba kongera kurwitaba kuri uyu wa Kabiri tariki 13, Nyakanga, 2021.

RFI yanditse ko mu byo aregwa, harimo amafaranga ubushinjacyaha buvuga ko yanyereje ntiyajya mu kigega cya Leta nyuma y’uko ba nyirayo biganjemo abatuye muri kiriya gihugu cyera kikitwa Zaïre bishyuye amafaranga yo kwitwa abaturage b’iki gihugu ariko Ponyo ‘akayanyereza.’

Icyo gihe hari Politiki bitaga ‘zaïrianisation’ ni ukuvuga hagati y’umwaka wa 2021 n’umwaka wa 2015.

Hari ikindi cyaha aregwa harimo no kunyereza amafaranga yari agenewe gutunganya icyanya cy’inganda cy’ahitwa Bukanga-Lonzo.

Umushinjacyaha mukuru mu Rukiko rushinzwe kurinda Itegeko nshinga yabonye uburenganzira bwo gukura ubudahangarwa kuri Bwana Augustin Matata Ponyo kugira ngo abone uko akurikiranwa.

Uburenganzira bwatanzwe n’ubuyobozi bukuru bwa Sena ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo

Bwana Matata Ponyo we ahakana ibyo ashinjwa byose, akavuga ko byahimbwe kubera inyungu za Politiki, Abamushyigikiye bavuga ko ibiri gukorwa biri mu mugambi wo kumubuza kuziyamariza kuyobora kiriya gihugu ngo ahangane na Perezida Felix Tshisekedi mu matora azaba mu mwaka wa 2023.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger