Amakuru

RDC: Icyorezo cya Ebola cyamaze kugaragara muri umwe mu mijyi y’iki gihugu

Icyorezo cya Ebola gikomeje kuvugwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri ubu cyamaze gufata indi ntera, nyuma yo kuva mu giturage kikagera no muri imwe mu mijyi y’iki gihugu.

Amakuru yemejwe na Minisitiri w’ubuzima w’iki gihugu Oly Ilunga Kalenga, avuga ko icyorezo cya Ebola cyamaze kugaragara mu mujyi wa Mbandaka utuwe n’abasaga miliyoni imwe, uyu mujyi ukaba uherereye ku bilometero 130 uvuye aho Ebola yagaragaye bwa mbere mu ntangiriro z’uku kwezi.

Kugeza ubu impungenge z’uko iki cyorezo gishobora kugumya kwiyongera zikomeje kuba nyinshi, dore ko uyu mujyi wa Mbandaka yamaze kugaragaramo ukorerwamo ingendo ziwuvamo zerekeza mu murwa mukuru Kinshasa.

Kugeza ubu hamaze kubarurwa abagera kuri 42 bamaze kwandura iki cyorezo, mu gihe 23 ari bo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Ibimenyetso by’indwara ya Ebola ni umuriro, kubabara mu ngingo, umunaniro ukurikirwa no kuruka, guhitwa no kuva amaraso imbere n’inyuma ahari umwenge hose ku mubiri.

Hagati ya 2014 na 2016, iki cyorezo cyahitanye abasaga 11,300 kubera ikwirakwira ryacyo mu bihugu bya Guinee Konakry, Liberia na Sierra Leone biherereye mu burengerazuba bw’umugabane wa Afurika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger