AmakuruAmakuru ashushye

RBC yagize icyo ivuga k’ ubushakashatsi bwemeza ko Pfizer na AstraZeneca zihashya cyane Covid-19 yihinduranyije

Mugihe hagikorwa ubushakashatsi bugikomeje kuri COVID-19 nshya yihinduranyije harebwa urukingo rushya rwahangana n’ubu bwandu hari ubushakashatsi bumaze gushyirwa ahagaragara bwemeza ko ko inkingo za Pfizer na AstraZeneca zifite ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru mu guhangana na Covid-19 yihinduranya izwi nka Delta.

Ibi bije nyuma y’uko hari hamaze igihe hari impaka k’urukingo rwa AstraZeneca zivuga ko rwaba rutuma amaraso yipfundika bikaba byaviramo umuntu gupfa, ariko bikaza kugaragara ko urukingo rukora neza.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishizwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana,avuga ko ayo makuru y’ubushakashatsi ari meza kuko aha icyizere abari bakutse imitima kubera ubwandu bwa Covid ya Delta yihinduranya kubera ukuntu yandura vuba kandi igakwirakwira mu buryo bwihuse.

Agaruka kuri ubu bushakashatsi yagize ati ” Izo nkingo zose ni zo twahaye abantu, Pfizer iba ihagaze neza imbere ya Delta kuri 88%, AstraZeneca na yo ikora akazi kayo neza kugeza kuri 68% ku muntu wanduye Delta bigatuma itamuzahaza cyane cyangwa ngo ibe yamuhitana, ni amakuru meza ku bibazaga uko iby’iyi virusi yihinduranya bimeze”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuba u Rwanda rukomeza kugenda rubona inkingo ari amakuru meza abonetse ku buryo abasabwa kujya kwikingiza bajya babyitabira kuko bigaragara ko rufite akamaro kanini.

RBC yemeza ko mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu ibihumbi 413, kandi uko inkingo zije ari na ko zigomba kujya zihita zihabwa abantu kuko zitagenewe kubikwa kandi ko hari icyizere cyo gukomeza kubona inkingo nyinshi.

Dr. Sabin Nsanzimana avuga komu Rwanda hari icyizere cyo guhangana na Covid-19 kugeza icitse burundu ibyo bikaba bisaba ko abatarandura uburwayi bakomeza kwirinda, naho abarwaye bakaba bagomba gukomeza kwitwararika kugira ngo hatongera kugira abandura.

Mu bushakashatsi bwasohotse muri ‘New England Journey of Medicine’ bwagaragaje ko inkingo za AstraZeneca na Pfizer, zifite ubushobozi bwo kurinda abantu kuzahazwa n’ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka Delta, bufite ubushobozi bwo kwica abantu mu gihe gito ugereranyije n’ubwari busanzwe.

AstraZeneca irinda abantu kuzahazwa na Coronavirus yo mu bwoko bwa Delta ku kigero cya 67%, mu gihe Pfizer ibarinda ku kigero cya 88%.

Izi nkingo zombi kandi zagaragajwe nk’izifite ubushobozi bwo kurinda abantu ubwoko bwa Coronavirus buzwi nka Alpha, aho AstraZeneca ibarinda ku kigero cya 75% mu gihe Pfizer ari ku kigero cya 93%.

Ubundi bwoko bw’inkingo burimo ubwakozwe na Johnson & Johnson ndetse n’urw’Abarusiya ruzwi nka Sputnik V zose zifite ubushobozi bwo kurinda ubwoko bwa Delta, ariko abantu bahawe doze zose ziteganyijwe ku rukingo.

Virusi ya Delta yihinduranya ikomeje kwigaragaza mu bihugu byinshi ku Isi byari byanakingiye abaturage babyo benshi nka Israel na Leta Zunze ubumwe za Amerika, hakaba hatangiye gusubizwaho zimwe mu ngamba zo kwirinda zirimo kwambara udupfukamunwa, gukaraba intoki kenshi, hanyuma urukingo rukaba ari igisubizo kirambye.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger