AmakuruImikino

Rayon Sports yazukiye kuri AS Kigali ishinja kuyibira amabara, APR FC ifata umwanya wa 2

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino Rayon Sports yakinnye yambaye umwambaro wayo wa gatatu, nyuma yo gushinja amakipe arimo AS Kigali kuyitwara amabara y’ubururu n’umweru isanzwe imenyereweho.

Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu gihugu yatsinze uyu mukino mu gihe yari imaze imikino itatu yikurikiranya idatsinda, ibyanatumye ihagarika by’agateganyo umutoza wayo Masudi Djuma.

Ibitego bibiri byinjiye mu munota umwe ni byo byafashije Rayon Sports kwegukana amanota atatu imbere ya AS Kigali.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa munani w’umukino ibifashijwemo n’umunya-Maroc, Youssef Rhab, ku mupira yari ahawe n’umunya-Mali Souleyman Sanogo.

Nta munota uciyemo Rayon Sports yatsindiwe igitego cya kabiri n’Umukongomani Manasse Mutatu wari uhawe umupira na Kapiteni Kevin Muhire.

Byasabye umunota wa 60 w’umukino ngo AS Kigali ibone impozamarira biciye kuri Kapiteni wayo Bishira Latif wari winjiye mu kibuga asimbura Rugwiro Hervé, nyuma y’umupira wa koruneri yari itewe na Haruna Niyonzima.

Gutsinda AS Kigali byatumye Rayon Sports igumana umwanya wa kane n’amanota 15, ikaba irushwa inota rimwe na AS Kigali na APR FC ziyiri imbere.

APR FC igifite imikino itatu y’ibirarane yafashe umwanya wa kabiri by’agateganyo nyuma yo kujya gutsindira Marines FC i Rubavu ibitego 2-1.

Ibitego bya Mugunga Yves na Bizimana Yannick ni byo byafashije iyi kipe kwegukana amanota atatu, mu gihe Marines FC yatsindiwe impozamarira na Ishimwe Fiston.

Kiyovu Sports ni yo iyoboye shampiyona by’agateganyo nyuma yo kujya gutsindira Mukura VS i Huye ibitego 2-1.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger