AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yatsinzwe na AS Kigali isezererwa mu gikombe cy’amahoro

Inzozi za Rayon Rayon Sports zo kwegukana ibikombe bibiri by’uyu mwaka bikinirwa mu Rwanda zirangiriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, nyuma yo kuhatsindirwa na AS Kigali kuri Penaliti 4-2.

Aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’amahoro, nyuma y’ubanza wari wabaye ku wa gatatu w’iki cyumweru ukarangira Rayon Sports itsinze ibitego bibiri kuri kimwe.

Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no gusatira ku mpande zombi, gusa kirangira AS Kigali iri mbere nyuma yo kubona igitego ku munota wa 45 w’umukino ibifashijwemo na Fuadi Ndayisenga. Ni nyuma y’uburyo butandukanye abasore barimo Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert na Iradukunda Eric bari bagiye bahusha imbere y’izamu rya Shamir Bate.

Ku munota wa 48 w’umukino, Abanyamujyi batsinze igitego cya kabiri ari na cyo cyabagejeje ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro baherukaga kugeraho muri 2013, bikarangira banacyegukanye nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego bitatu ku busa.

Igitego cya kabiri cya AS Kigali cyatsinzwe n’Umugande Fkank Kalanda. Ni ku mupira yari ahinduriwe na Nsabimana Eric bita Zidane.

Iminota yakurikiyeho yaranzwe no gusatira kwa Rayon Sports yashakaga byibura igitego kimwe cyari kuyigarura mu mukino, gusa ikagorwa no kugera mu rubuga rw’amahina rwa AS Kigali. Byasabye ko abasore nka Mutsinzi Ange na Manishimwe Djabel bagerageza amashoti ya kure ariko ntagire icyo atanga.

AS Kigali yashoboraga gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa 72, gusa umupira wa Kalanda wari wasize abakinnyi bose ba Rayon Sports ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Rayon Sports yishyuye igitego kimwe muri bibiri yari yatsinzwe ku munota wa 94 w’umukino, ibifashijwemo na Mutsinzi Ange. Ni nyuma y’uko ba myugariro ba AS Kigali bari bananiwe gukiza izamu ryabo.

Nyuma y’uko umukino urangiye amakipe yombi afite igiteranyo cy’ibitego 3-3, hiyambajwe za Penaliti maze AS Kigali yinjiza enye kuri ebyiri za Rayon Sports. Penaliti za Rayon Sports zahushijwe na Bukuru Christophe cyo kimwe na Djabel Manishimwe, Nyandwi Saddam na Prosper Donkor baba ari bo bazinjiza.

Umukino warangiye Rayon Sports ifite abakinnyi 10 bonyine, nyuma y’ikarita itukura yahawe Sarpong nyuma yo gukorera ikosa kuri Nsabimana Eric, yarangiza akanatuka umusifuzi.

Gusezererwa kwa Rayon Sports bishimangiye ko APR FC itagihararariye u Rwanda muri CAF Confederations Cup, kuko amahirwe yo guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa yari kuyaterwa n’uko Gikundiro yari gutwara igikombe cy’amahoro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger