AmakuruImikino

Rayon Sports yamuritse itike y’umwaka wose n’amakarita azahabwa abanyamuryango

Ku wa Kane taliki 11 Kanama 2022, ikipe ya Rayon Sports yamuritse itike y’umwaka wose ndetse n’amakarita azahabwa abanyamuryango. Iki gikorwa cyabereye muri Grazia Apartment Hotel.

Ikarita y’umwaka wose iri mu byiciro bitatu harimo itike ya “Gold” igura miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Uzagura iyi tike azahabwa uburenganzira bwo kwinjira mu kanama ngishwanama ka Komite ya Rayon Sports, azaba umwe mu bashobora gutumirwa mu Nteko rusange ya Rayon Sports, azahabwa igabanyirizwa ku bikorwa by’abafatanyabikorwa bose ba Rayon Sports.

Iyi tike kandi izamuhesha uburenganzira bwo kwinjira ku mikino yose ya Rayon Sports yakiriye cyangwa yateguye, azahabwa icyicaro gihoraho mu gice cya VVIP, azinjirira mu muryango wa VVIP, yemerewe Parking mu gihe Rayon Sports yakiriye imikino, azaba yemerewe kwiyakira mu gihe cy’ikiruhuko ku mukino, azahabwa umwambaro wa Rayon Sports, azinjira nta kiguzi ku myitozo ya Rayon Sports, azaba yemerewe guhabwa ubutumire bwa VVIP mu bikorwa bya Rayon Sports ndetse azaba afite uburenganzira bwo kubona amafoto n’amashusho ya Rayon Sports.

Itike ya kabiri “Silver” igura ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda. Uwayiguze azajya yicara muri VIP ku mikino yose ya Rayon Sports, azahabwa igabanyirizwa ku bikorwa by’abafatanyabikorwa b’iyi kipe, azaba yemerewe kwiyakira ku mikino Rayon Sports yakiriye, azahabwa umwambaro wa Rayon Sports, azahabwa ubutumire bwa VIP mu bikorwa byose byateguwe na Rayon Sorts ndetse afite uburenganzira ku mashusho ya Rayon Sports.

Itike ya gatatu “Bronze” igura ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda. Uyifite azajya yemerwa kwicara mu gice gitwikiriye ku mikino Rayon Sports yakiriye n’iyo yateguye, azahabwa umwambaro, anahabwe amakuru mu buryo buhoraho haba kuri telefoni n’ahandi hose.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwifuje ko buri munyamuryango wese agira ikarita imuranga “Membership Card”. Izi karita na zo zashyizwe mu byiciro bitatu.

Ikarita ya mbere ni iy’ umunyamuryango w’Imena ikaba igura ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda. Uzayigura azajya agabanyirizwa 10% ku itike yo kwinjira ku mikino Rayon Sports yakiriye, azajya aba afite uburenganzira bwo kwinjira ku muryango wihariye, azajya aba yemerewe igabanyirizwa rya 50% ku itike yo kwinjira ku myitozo ya Rayon Sports, azajya aba yemerewe kwinjira ku buntu ku myitozo ya Rayon Sports mu gihe yasohotse ndetse azaba afite uburenganzira ku makuru ya Rayon Sports.

Ikarita ya kabiri ni “Inyamibwa” igura ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda. Uyifite azagabanyirizwa 5% ku itike y’imikino Rayon Sports yakiriye, azajya yemererwa igabanyirizwa rya 20% ku myitozo ya Rayon Sports yabereye mu Nzove, azaba afite uburenganzira ku makuru ya Rayon Sports ndetse azajya yinjirira ubuntu ku myitozo Rayon Sports yakoreye hanze.

Ikarita ya gatatu ni “Ingenzi” igura ibihumbi 2 by’amafaranga y’u Rwanda. Uyifite azaba yemerewe kwinjira ku muryango wihariye w’abakunzi ba Rayon Sports, azagabanyirizwa 20% ku itike yo kwinjira ku myitozo ya Rayon Sports mu Nzove ndetse azinjirira ubuntu ku myitozo mu gihe Rayon Sports yasuye andi makipe.

Kugura izi aya makarita, umuntu azajya anyura kuri *702#, ubundi ajye mu gice cy’amakarita. Ikarita iboneka mu gihe cy’iminsi ibiri.

Ku gace k’inyuma k’ikarita gakoranywe ikoranabuhanga ku buryo iba yihariye kuri nyirayo ndetse izaba igaragaza amazina ye.

Namenye Patrick ushinzwe imishinga n’ubucuruzi muri Rayon Sports yatangaje ko itike y’umwaka wose ya “Gold” ya miliyoni 1 yaguzwe na Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, iya kabiri igurwa n’Umubitsi, Ndahiro Olivier.

Kubera imyanya y’icyubahiro muri Sitade ari mike, Namenye avuga ko aya matike y’umwaka wose ya “Gold” imibare ibaze kuko hari igihe azashira.

Amafaranga yinjira kuri Sitade ubusanzwe hari inzego zigenda zifataho bitewe na serivisi zitanga hakiyongeraho n’imisoro. Aya makarita nagurwa amafaranga yose azinjira muri Rayon Sports gusa hasobanuwe ko nta mpungenge zihari kuko Rayon Sports izakorana n’abacuruza amatike, ba nyir’ikibuga na RRA kugira ngo babone ibyo bagenewe ku mafaranga yinjiye ku mikino aho bazahuza sisiteme kandi bizeye ko nta kibazo kizahaba.

Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko impamvu bashyizeho ubu buryo ari ukugira ngo bajyane n’ikoranabuhanga ndetse batandukanye abakunzi n’abafana b’iyi kipe.

Aya makarita biteganyijwe ko azatangira gukoreshwa ubwo ikipe ya Rayon Sports izaba yakiriye Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona ya 2022-2023 uzaba taliki 20 Kanama 2022.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger