AmakuruImikino

Rayon Sports yamaze gushyira hanze 11 bacakirana na Azam FC

Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup ikomeje kubera i Dar Es Salaam muri Tanzania, imaze gushyira hanze 11 yiyambaza icakirana na Azam FC mu mukino wa 1/4 cy’irangiza.

Ni umukino uteganyijwe gutangira ku isaha ya saa cyenda za hano i Kigali ukaza kubera kuri Stade y’igihugu ya Tanzania.

Umutoza Roberto Oliveira Goncalves utoza Rayon Sports, nk’ibisanzwe yabanje Ndayisenga Kassim mu izamu rya Rayon Sports, mu gihe Rwatubyaye Abdoul na Manzi Thierry baza kuba bakina mu mutima wa Defense.

Inyuma iruhande rw’iburyo haraza kuba hanyura Nyandwi Saddam na ho Eric Rutanga aze kuba anyura ku ruhande rw’ibumoso nk’ibisanzwe.

Hagati mu kibuga Rayon Sports iraza kuba ikoresha aba Casseurs babiri: Yannick Mukunzi na Niyonzima Olivier Sefu, mu gihe Kevin Muhire aza kuba aca imbere ku ruhande rw’iburyo, urw’ibumoso ruraza kunyuraho Djabel Manishimwe, na ho Kwizera Pierrot aze gukina inyuma ya Ismailla Diarra.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger