AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports igiye kwerekeza muri Tanzania

Ikipe ya Rayon Sports irerekeza muri Tanzania muri gahunda yo kwitegura neza umwaka w’imikino wa 2019-20 ndetse n’imikino nyafurika ya CAF Champions League izatangira mu kwezi gutaha ikina na Al Hilal yo muri Sudani.

Ku busabe bw’amwe mu makipe yo muri Tanzania arimo Young Africans, iyi kipe yafashe umwanzuro wo kuba yakorera umwiherero mu gihugu cya Tanzania aho biteganyijwe ko izanakina imikino ibiri ya gishuti, umwe na Young Africans tariki ya 4 Kanama undi tariki ya 6 Kanama n’ikipe bataramenya neza.

Mu kiganiro n’umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul, yatangaje ko ibi bizabafasha kwitegura neza ndetse bigafasha abakinnyi bafite kumenyerana dore ko abenshi ari bashya.

Yagize ati”Ni byo tuzajya gukorera umwiherero muri Tanzania, nta kintu na kimwe bizahungabanya ku bakinnyi kuko n’ubundi twari kuzashaka aho dukorera umwiherero bituma abakinnyi ubwonko bwa bo butekereza ku mikino dufite imbere.”

Yakomeje agira ati”by’umwihariko urabizi dufite ikipe nshya dukeneye ko bamenyerana bagatuza, icya mbere dushaka ni ukubona imikino ya gishuti y’amakipe turi ku rwego rumwe, amakipe azasohokera ibihugu byayo, na Al Hilal tuzakina niko ibigenza.”

Rayon Sports izahaguruka mu Rwanda tariki ya 2 Kanama 2019 mu gihe izagaruka mu Rwanda tariki ya 7 Kanama 2019.

Si ku nshuro ya mbere Rayon SPorts igiye kwitegurira muri Tanzania, muri 2017 na bwo yerekeje muri iki gihugu aho yakinnye umukino wa gishuti na Simba SC, yiteguraga umwaka w’imikino 2017-18.

Iyi kipe kandi nyuma y’uko umutoza Robertinho yaraye agarutse mu Rwanda, kuva uyu munsi iratangira gukora kabiri ku munsi, aho izajya ikora mu gitondo ikaruhukira ku macumbi yubakiwe mu Nzove, ni mugoroba bakongera bagakora indi myitozo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger