ImyidagaduroUmuziki

Racine yakoze indirimbo agereranya Riderman n’isake y’urwara rushaje

Umuraperi uri kwigaragaza muri iyi minsi witwa Racine yakoze indirimbo nshya avuga uburyo abaraperi bari bakunzwe mu gihe cyashize batereranye iyi njyana n’igihe bagarutse bakaza biyita abami abandi bakaza bita  abo basanze muri iyi njyana abana.

Iyi ndirimbo yitwa ‘Karezi’ Umuraperi Racine yayihuriyemo n’undi muraperi w’umunyempano witwa Extra, Karezi ibumbatiye ubutumwa bujyanye no gukebura abiyita abami muri Hi Hop kandi ntawabimitse, ikagaruka ku bavuga ko bitangiye injyana kandi barayitereranye bakajya guhigira amafaranga ahandi.

Mu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo usanga cyane bugaruka ku itsinda rya Tuff Ganz ndetse na Riderman kuko ari bahanzi usanga bakunze kugarukwaho. Racine wihuje na Extra baba babaza aba bahanzi impamvu biyita abami ba Hip Hop kandi nta wabimitse.

Racine wanditse iyi ndirimbo mu kiganiro yagiranye na Teradig News yavuze ko atumva ukuntu aba baraperi twavuze bakunda kwigira bakuru muri Hip Hop kandi bahora bajarajara.

Ati”Muri make hari abantu biyita abami b’injyana bakiyita gutyo kandi nta matora yiheze aba, iyi ndirimbo nayikoze mu buryo bwo guhangana naba bigize aba mbere, Riderman yagize atya asohora indirimbo yitwa Kadage ari kuvuga ngo ni papa w’abana bakiri kuzamuka kandi nawe ubwe yarataye injyana. Muri make muri iyi ndirimbo  ndi kubwira Riderman na Tuff Gangz.”

Yakomeje ati”Mu ndirimbo yitwa Kadage hari aho Riderman avuga ngo <<young rappers am your father, i ain’t your big bro>> nanjye rero naramusubije nti yego koko ndi young rapper, you ain’t ma bro kandi kandi ntiwanambera data kado[yagereranije Riderman na Kadogo], nti inkoko idomye amavubi yibwira ko igurukanye inswa. Na Tuff Gangz biyita abami b’inyana n’inde wabimitse?”

Mu nyikirizo aba bahanzi bumvikana bagaruka ku muhanzi wo mu Burundi uheruka  kuvuga ku baraperi bo mu Rwanda. Bakavuga bati”Mutera agatwenge Abarundi n’ubwo ar’impumyi babarisha ivumbi, muzinge akarago mutahe cyangwa mushiduke mwabaye intumbi.”

Muri iyi ndirimbo Racine na Extra bavuga ko Riderman ameze nk’isake y’urwara rushaje ndetse bakaba baramuhaye imibeya nabwo akinanirwa, Extra hari aho yumvikana avuga ko aba baraperi biyita ko bakuze badakwiye kwiyemera bavuga ko bari hejuru kubera ko baciye ku itapi itukura[Red Carpet]. Racine yasoje avuga ko ababazwa n’ukuntu usanga aba bahanzi bumva ko bari hejuru kandi basigariye ku izina gusa nta kindi kidasanzwe.

Umuraperi Racine

Twitter
WhatsApp
FbMessenger