AmakuruImyidagaduro

Producer Madebeats yemeje amakuru y’uko agiye gutura mu i Burayi

Mucyo David wamenyekanye nka Madebeats mu gukora no gutunganya indirimbo hano mu Rwanda agiye kwimukira mu Bwongereza nyuma yo kubona ibyangombwa bimwemerera kuhatura ndetse no kuhakorera umuziki we.

Amakuru dukura ku Igihe nuko Madebeats aherutse kubona ibyangombwa bimwemerera gutura mu Bwongereza ndetse no kuhakorera, ariko iby’urugendo rwe yabigize ibanga yirinda ko rwazamo birantega.

Ubwo bari mu Kiganiro Madebeats yahamirije Igihe aya makuru ndetse ashimangira ko bizamwongera ubundi bumenye no kurushaho guteza imbere umuziki Nyarwanda.

Ati “Amakuru yo ni yo, namaze kubona ibyangombwa binyemerera gutura no gukorera umuziki mu Bwongereza, nibaza ko hari byinshi nzihugurira hariya kandi hari na byinshi nshobora kuzafasha umuziki w’u Rwanda.”

Madebeats ni umwe mu bakora bakanatunganya imiziki myiza hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger