AmakuruPolitiki

Perezida w’u Burundi yashyizwe mu majwi yo gufasha FARDC kurwanya M23

Imbuga nkoranyambaga muri Kivu ya Ruguru harimo n’izikoreshwa n’abashyigikiye M23 ziri gushinja Perezida w’uburundi guha ubufasha RD Congo mu buryo bwa rwihishwa.

Mu butumwa butandukanye buherekejwe n’amafoto agaragaza ukwigaranzura kwa FARDC n’abayifasha barimo FDLR kuri M23, butunga agatoki ubutegetsi bw’Uburundi ku rwana ku ruhande rwa RDC rwihishwa.

Abavuga ibi kandi ngo barabihera ku kuba hari ibiganiro byihariye Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kugirana na mugenzi we Tshisekedi, byavuzwe ko bigamije gufasha RDC guhangana no gukuraho burundu M23 isa niyananiye FARDC burundu.

M23 yashinje Ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri RDC (EACRF), kugira uruhare mu bitero ukomeje kugabwaho n’Ingabo za Leta ya Congo ndetse n’imitwe itandukanye.

Kuva ku Cyumweru gishize ni bwo ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryubuye ibitero kuri M23.

Imirwano ikomeye hagati y’impande zombi yakomeje ku wa Gatatu no ku wa Kane tariki ya 5 Ukwakira 2023, nyuma y’iminsi ibiri y’agahenge.

Kugera ubu, amakuru avuga ko imirwano yafashe indi ntera ariko nanone ngo M23 ikomeje kuhatakariza tumwe mu duce yari yarigaruriye kimwe n’utundi twarindwaga n’igisirikare cy’uburundi ubu ngo gisa n’igishishikajwe gusa n’instizi ya FARDC.

Hari amakuru kandi amaze iminsi avuga ko mu bo M23 ihanganye na bo harimo Ingabo z’u Burundi zoherejwe muri RDC kugarura amahoro.

Bivugwa ko izi ngabo zifasha ku rugamba iza Leta ya Congo, by’umwihariko mu bijyanye n’ubutasi.

Ingabo z’Abarundi zishinjwa gukora ibinyuranyije n’ubutumwa bwa EAC zoherejwemo, zigaha iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uduce turimo imijyi ya Mushaki na Kitshanga zari zarahawe kugenzura.

M23 mu itangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya Politiki yemeje ko ibitero iri kugabwaho ingabo z’u Burundi ziri kubigiramo uruhare.

Yabwiye umuryango w’abibumbye, akarere, umuryango mpuzamahanga ndetse n’abanyagihugu, itangazamakuru, imiryango y’ubutabazi ndetse n’iharanira uburenganzira bwa muntu ko “Guverinoma ya RDC binyuze muri gahunda yayo yo gushoza intambara ikomeje kugaba ibitero ku birindiro bya M23 aho gutanga amahirwe yo gukemura amakimbirane ari mu burasirazuba bwa RDC mu mahoro.”

Uyu mutwe wakomeje ugira uti: “Ingabo zayo zirimo FARDC, FDLR, Nyatura, APCLS, COCECO, Mai-Mai, PARECO, abacancuro ndetse n’inyeshyamba z’urubyiruko bafashwa ku rugamba n’Ingabo z’u Burundi mu kugaba ibitero kuri M23.”

Uvuga kandi ko “Ingabo z’u Burundi ziri kurwana mu mpuzankano ya FARDC”, ndetse zikaba zifite ibirindiro mu gace ka Minova.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger