AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Perezida wa Rayon Sports yijeje abafana bayo igikombe cya shampiyona

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yageneye ubutumwa abafana bayo nyuma yo gusinyisha umunya-Brésil Chrismar Malta Soarez no kongerera amasezerano Kevin Muhire.

Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira ni bwo Rayon Sports yemeje ko yasinyishije Chrismar wakiniraga Varingha FC y’iwabo muri Brésil amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse inasinyisha bundi bushya Kevin Muhire wari warasoje amasezerano.

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko rutahizamu Chrismar bamwitezeho gufasha iyi kipe mu bijyanye n’ubusatirizi.

Ati: “bu tumaze gusinya amasezerano turizera ko azadufasha gutsinda no gutwara ibikombe.”

Perezida Uwayezu yasabye abafana ba Rayon Sports gukomeza kunga ubumwe, bagakomeza gufasha ikipe yabo.

Ati: “Igikorwa kirigaragaza, komite irimo irakora ibishoboka byose ngo yubake ikipe, ibashakire abakinnyi kandi beza, ariko rero barabizi Rayon Sports ni iyabo. Ndabasaba ko bakomeza gufasha ikipe yabo, kuko ntabwo abakinnyi bashya tuzana basinyira ubusa, tubaha amafaranga, tuzabahemba, tuzabaha prime kandi tuzakomeza no kubatunga.”

Perezida Uwayezu yasabye aba-Rayon hirya no hino mu gihugu gukomeza no ku Isi gutera inkunga ikipe yabo, abizeza ko ikipe bafite ikomeye ndetse ikaba inafite ubushobozi bwo gutwara igikombe.

Ati: “Tubijeje ko ikipe dufite ubu ngubu ko ari ikipe nziza, ku buryo igikombe turacyizeye. Twizeye kuzabashimisha na bo nibakomeze bafashe komite, bakomeze dushyire hamwe twubake Rayon Sports.”

Chrismar na Kevin biyongereye ku bandi bakinnyi Rayon Sports iheruka kugura, barimo umunyezamu Hategekimana Bonheur wavuye muri Espoir FC, Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine bavuye muri Raja Casablanca nk’intizanyo, Essombe Willy Onana, Souleyman Sanogo na Mitima Isaac.

Hari kandi Muvandimwe Jean Marie Vianney, Byumvuhore Trésor, Mugisha François ‘Master’, Mushimiyimana Mohamed, Nsengiyumva Isaac na Mico Justin.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger