AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida wa Portugal yashyizwe mu kato kubera coronavirus

Perezida wa Portugal yashyizwe mu kato n’inzego z’ubuzima z’iki gihugu azamaramo ibyumweru bibiri nyuma y’uko biketswe ko yaba yarandujwe Coronavirus n’umwe mu bagize itsinda ry’abanyeshuri baherukaga kumusura.

Ibiro ntaramakuru by’u Bushinwa, Xinhua, bivuga ko itangazo ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru rigaragaza ko Perezida Rebelo yasuwe n’itsinda ry’abanyeshuri baturutse mu majyaruguru ya Portugal, ku wa Kabiri w’icyumweru gishize.

Umwe muri abo banyeshuri byaje kwemezwa n’abaganga ko afite Coronavirus, ndetse n’ishuri yigamo rirafungwa.

Perezida Rebelo yemeye igitekerezo cy’inzego z’ubuzima cyo kuba ashyizwe mu kato mu rugo rwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri, nk’uko byanditse muri iri tangazo. Abaganga bemeza ko muri icyo gihe aribwo umuntu aba amaze kugaragaza ibimenyetso iyo yanduye.

Itangazo rigira riti “Perezida wa Repubulika yumvise inzego z’ubuzima nubwo nta kimenyetso na kimwe afite, afata umwanzuro wo guhagarika gahunda z’akazi mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere… muri iki gihe aho Abanyaportugal bagaragaza ubumwe bwo hejuru mu maso ya Coronavirus, Perezida wa Repubulika arabizi ko agomba gutanga urugero rukomeye mu kwirinda.”

Ku wa 8 Werurwe muri iki gihugu hari hamaze kugaragara abantu bashya icyenda banduye Coronavirus, biyongera kuri 21 bari baramaze kwandura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger