AmakuruImikino

Perezida wa Musanze FC yageneye abakinnyi b’iyi kipe impano ikomeye

Umuyobozi w’ikipe ya Musanze FC, Tuyishimire Placide, yageneye buri mukinnyi w’iyi kipe ihene mu rwego rwo kubashimira uko bari kwitwara muri shampiyona no kubagenera impano y’iminsi mikuru.

Ni igikorwa yakoze ku wa Kabiri, tariki 20 Ukuboza 2022, ubwo yasuraga ikipe mu myitozo ya nyuma yo kwitegura umukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona, Musanze FC yakiramo Police Fc kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Ukuboza 2022.

Tuyishimire Placide yagize ati “Umusaruro wanyu ni amanota, mwarawuduhaye. Amanota 21 ntabwo ari bibi cyane ariko muyongeyeho ejo (ku mukino wa Police FC) byaba byiza kurushaho. Nanjye rero ku musaruro wanjye, ubu naje hano ngira ngo dushimire Imana uburyo umuntu aba yarakoze muri uyu mwaka.”

Yakomeje agira ati “Ejo nimurangiza umukino, tutitaye ku bizavamo, buri muntu bazamuha ihene y’ubunani, nimutaha muzajye gusangira n’imiryango yanyu. Tuzongera tubonane mugarutse ku itariki 10 Mutarama 2023.”

Iyi kipe irakina na Police FC,kuri uyu wa 21 Ukuboza, ku munsi wa 15 wa shampiyona aho kwinjira biraba ari ubuntu kuri bose mu rwego rwo guha iminsi mikuru abafana.

Musanze FC iheruka gutsindwa na Gasogi United igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru.

Kugeza ubu, nyuma y’umunsi wa 14 wa Shampiyona, Musanze FC iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 21, ni mu gihe Police FC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 20.

Imikino yose y’Umunsi wa 15 wa Shampiyona

Ku wa Gatatu, tariki 21 Ukuboza 2022 (Imikino yose iraba saa Cyenda)

Rwamagana City FC vs Mukura
Espoir FC vs Gorilla FC
Musanze FC vs Police FC
Sunrise FC vs AS Kigali FC
Rutsiro FC vs Bugesera FC

Ku wa Kane, tariki 22 Ukuboza 2022

Etincelles vs APR FC

Ku wa Gatanu, tariki 23 Ukuboza 2022

Marines Fc vs Kiyovu Sports
Rayon Sports vs Gasogi United saa 18:30

Twitter
WhatsApp
FbMessenger