AmakuruPolitiki

Perezida Tshisekedi yamenyesheje abaturage umwanzuro yafashe ku kuganira na M23

Perezida Félix Tshisekedi was DR Congo, yabwiye abayituye ko adashobora kugirana ibiganiro n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kuko ngo byakwinjiza umwanzi mu gisirikare cyabo.

Ibi yabibwiye abatuye mu mujyi wa Kindu mu ntara ya Maniema kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023, ubwo yari akomeje ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Yabwiye aba Banyekongo ko igihugu cyabo gifite abanzi benshi bashaka kugicamo ibice, kandi ngo bashyizeho abakandida kugira ngo biyamamariza kuyobora RDC. Aba ngo bazumva bababwira ko bazagirana imishyikirano na M23.

Tshisekedi yavuze ko atemera ibiganiro kuko byakwinjiza abanzi mu gisirikare n’igihugu muri rusange. Ati: “Aba bakandida bazababwira ko bazagirana ibiganiro na M23. Ntabwo mbikunda. Ntimuzakore amakosa, ibiganiro na M23 byazana abanzi mu gisirikare no mu gihugu. Mwitondere imbwirwaruhame z’abakandida baherekejwe n’abanzi ngo binjire.”

Uyu mukandida yasabye abo muri Kindu kuzamutora kuko ngo ni we mubyeyi w’ukuri, uzashobora gutsinda abanzi b’igihugu. Ati: “Ni njye So, ndi Perezida wanyu, nzatsinda umwanzi wa Congo.”

Mu bakandida Tshisekedi avuga ko boherejwe n’abanzi harimo Moïse Katumbi uhagarariye ishyaka Ensemble. Uyu aherutse kuvuga ko we atazavuga menshi, ahubwo azakora ibikorwa bituma uburasirazuba bw’igihugu bwongera gutekana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger