Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Tshisekedi wa DRC yafashe umwanzuro ku basirikare 2 b’u Rwanda bari mu maboko ya FARDC

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,yafashe umwanzuro wo kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda ivuga ko yafatiye ku butaka bwayo, u Rwanda rwo rukavuga ko bashimuswe na FARDC ifatanyije n’umutwe wa FDLR.

Ni amakuru yatangajwe na Perezida João Lourenço wa Angola, nyuma yo kubonana na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa bahuye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 31 Gicurasi.

Perezida Tshisekedi yemeye kurekura bariya basirikare ku busabe bwa João Lourenço.



Perezidansi ya Angola yavuze ko kurekura bariya basirikare biri mu rwego rwo guhagarika umwuka mubi wari umaze iminsi ututumba hagati y’u Rwanda na RDC.

Perezida Lourenço kandi nyuma yo guhura na Tshisekedi, yanaganiriye na Perezida Paul Kagame mu buryo bw’iyakure ry’amashusho nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byabitangaje.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo RDF yavuze ko Igisirikare cya Congo (FARDC) cyaherukaga gushimuta abasirikare babiri bayo, isaba ko barekurwa.

Yavuze ko aba basirikare ubwo bari ku burinzi bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR, nyuma yo kugaba igitero ku mupaka w’u Rwanda.

Ni igitero cyagabwe nyuma y’icyo RDF yise ubushotoranyi Igisirikare cya Congo Kinshasa cyakoreye u Rwanda ku itariki ya 22 n’iya 23 Gicurasi, ubwo cyarasaga ibisasu byinshi byo mu bwoko bwa Rocket ku butaka bw’u Rwanda.

Abo RDF yashinjaga FARDC gushimuta barimo Corporal Nkundabagenzi Elysée cyo kimwe na Private Ntwari Gad.

Igisirikare cy’u Rwanda cyavugaga ko aba basirikare bombi bafitwe na FDLR mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, kigasaba ubutegetsi bwa Congo Kinshasa gukorana n’uriya mutwe witwaje intwaro kugira ngo bariya basirikare barekurwe.

Mu gihe u Rwanda ruvuga ko bariya basirikare barwo bashimuswe, Congo Kinshasa yo ivuga ko yabafatiye ku butaka bwayo bagiye guha umusada umutwe wa M23.

Amafoto y’aba basirikare inzego z’umutekano za RDC zashyize hanze abagaragaza bambaye impuzankano ya RDF banafite ibikoresho byabo bya gisirikare.

Uruhande rwa Congo ruvuga ko bafatiwe ahitwa Birumu, hafi y’ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo ho muri Teritwari ya Rutshuru, aho FARDC imaze iminsi irwanira na M23.

Bamwe mu basirikare bakuru ba RDC bavuga ko bariya basirikare b’u Rwanda bafashwe nyuma yo kuyoba ubwo bageragezaga guhunga.

Kuri ubu umwuka mubi umaze iminsi ututumba hagati y’ibihugu byombi bipfa imitwe ya FDLR na M23 buri gihugu gishinja ikindi gufasha.

Ni ibyatumye RDC ifata icyemezo cyo guhamagaza Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa ndetse inahagarika ingendo za RwandAir ku butaka bwayo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger