AmakuruPolitiki

Perezida Putin wa Russia agiye guha ibihugu by’Afurika intwaro ziremereye

Perezida wa Russia Vladimir Putin yatangaje ko igihugu cye kigiye gutangira guha no kugurisha Ibihugu by’Afurika Intwaro zigezweho ndetse ziteye imbere mu ikoranabuhanga mu rwego rwo kurwanya iterabwoba no kurinda ubusugire bw’ibihugu byabo.

Ibi yabitangaje tariki ya 15 Kamena 2022, i Moscow ,mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ihuriro rya Gisirikare n’ikoranabuhanga u Burusiya buhuriramo n’ibihugu by’inshuti zabwo.

Pereizda Vladimir Putin yavuze ko igihugu cye kiteguye guha ibihugu by’inshuti zabwo birimo ibyo muri Afurika, Asia na Amerika y’Amajyepfo intwaro ziteye imbere ndetse zigezweho mu ikoranabuhanga, mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’ibihugu byabo no kurwanya iterabwoba .

Yagize ati:” U Burusiya bwiteguye guha abafatanyibikorwa babwo, n’ababushigikiye, harimo n’ibihugu by’Afurika intwaro ziteye imbere ndetse zigezweho mu ikoranabuhanga kugirango babashe kurinda ubusugire bw’ibihugu byabo no kurwanya iterabwoba. Intwaro z’u Burusiya zishimwa n’Isi yose kubera Ubushobozi zigaragaza ku ruhando mpuzamahanga. Nemeza neza ko dushobora kurinda umutekano w’ibihugu byacu n’uw’Isi yose mu gihe twashyira imbaraga zacu n’ubushobozi bwacu hamwe .”

Izi ntwaro ngo zikaba ziganjemo, izirasa kure ( Artillerie, Indege z’Intambara, Imodoka z’Intambara na Drones.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger