AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yavuze uwateye kuzambagurika k’umubano w’u Rwanda na DRC

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu ijoro ryo kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru gishize cya 2022, yikomye amahanga ko yatumye ibintu birushaho kuzamba hagati y’igihugu cye na Repubulika ya Demokrasi ya Kongo. Ni mu ijambo yagejeje ku banyarwanda risoza umwaka wa 2022.

Mu bidakunze kubaho avuga ijambo risoza umwaka, kuri iyi nshuro perezida w’u Rwanda Paul Kagame ageza ijambo ku Banyarwanda n’abaturarwanda risoza umwaka wa 2022, igice kinini cyaryo yumvikanye mu rurimi rw’icyongereza.

Ni ijambo ryibanze cyane ku mibanire y’u Rwanda na Repubulika demokarasi ya Kongo itifashe neza.

Perezida Kagame yavuze ko imibanire y’u Rwanda n’akarere yifashe neza ariko ko havutsemo ibibazo hagati ya Kigali na Kinshasa.

Atangiye gusobanura ibyo bibazo by’imibanire y’ibihugu byombi , Perezida Kagame yahise ahindura ava mu Kinyarwanda akoresha Icyongereza.

Yashimye abahuza mu biganiro bya Luanda muri Angola na Nairobi muri Kenya mu gushaka umuti w’ibibazo biri ku bihugu byombi.

Perezida Kagame yanenze imyitwarire y’ibihugu by’amahanga mu bibazo hagati y’u Rwanda na Kongo. Yavuze ko kugeza ubu birushaho kuzambya ibibazo aho kubikemura.

Yagize ati “Birababaje kuba ibihungu mpuzamahanga byitwara nabi mu kugarura amahoro bikarangira aribyo bikomeje ibibazo mu nzira akarere kaba kafashe mu kubikemura.

Nyuma yo gutakaza amamiliyari y’amadolari mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Kongo mu myaka 20 ishize,ikibazo cy’umutekano muri ako gace cyarushijeho kuzamba kurusha ibindi bihe.

Amwe mu mahanga ashinja u Rwanda nubwo aba abizi neza ko inshingano nyakuri ari iza RDC.Abo bo hanze bakomeza kwanga kugaragaza isoko y’ikibazo nta handi handi.Icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa.

Perezida Kagame yavuze ko amahanga yirengagiza ukuri agamije gusigasira inyungu zayo. Yavuze ko n’ubwo itsinda ry’umuryanngo w’Abibumbye muri raporo yazo zagaragaje imikoranire hagati y’umutwe wa FDLR n’indi mitwe ndetse n’ingabo za Kongo FARDC, iyo raporo itagaragaje ko hakomeje kuzamuka imvugo zibiba u Rwango uboshye zidafite ingaruka.

Perezida Kagame yibajije niba kuba Kongo idashoboye kwikemurira ibibazo byabazwa u Rwanda.

Ati “Impamvu iki kibazo gikomeza nuko Kongo idashobora kwiyobora,u Rwanda rwahura n’ingaruka za kiriya gihugu kinini cyane.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rucumbikiye ibihumbi 70 by’impunzi z’Abanyekongo kandi igihe zizifuza gutaha ziafashwa mu buryo buzihesha agaciro kandi u Rwanda rutazazikumira nizibishaka.

Yavuze ko u Rwanda rutazemera kwikorera umutwaro wa RDC.Ati “Dufite imitwaro iduhagije ubwacu kandi tuzakomeza kubikora uko dushoboye.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger