Amakuru

Perezida Kagame yavuze aho gahunda yo gukorera inkingo za Covid-19 mu Rwanda igeze

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rugeze kure ibiganiro n’ibigo bikora imiti n’inkingo ku rwego mpuzamahanga, ku buryo ibyo bigo bishobora kuzatangira kuzikorera mu Rwanda mu myaka iri imbere.

Perezida Kagame yabitangaje mu nama yiswe ‘Global Health Summit’ yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, igahuza abayobozi b’ibihugu biri muri G20, abayobozi b’ibigo bikora imiti ndetse n’abandi batandukanye.

Bari bari kurebera hamwe uburyo bakwirakwiza inkingo ku rwego rw’Isi cyane cyane mu bihugu bikennye, bimaze kwakira 0.2% by’inkingo za Covid-19 zimaze gutangwa, mu gihe ibihugu bikize byikubiye 80% by’izo nkingo.

Perezida Kagame yavuze ko gukwirakwiza inkingo ku rwego rw’Isi ari cyo kintu cyonyine cyatuma icyorezo cya Covid-19 kiranduka ku Isi, ubuzima bugasubira mu buryo.

Yagize ati “Icya mbere, dukwiye guteza imbere gahunda n’ibikoresho bizadufasha guhashya iki cyorezo n’ibindi bizakurikiraho. Kurandura Covid-19 bizasaba gushyiraho uburyo buzadufasha kugeza inkingo ku baturage ku Isi hose.”

Perezida Kagame kandi yahishuye ko u Rwanda rugeze kure ibiganiro n’ibigo bikora inkingo zo mu bwoko bwa mRNA, ari nazo zifashishijwe n’ibigo nka Pfizer mu gukora inkingo ziri gukoreshwa mu kurwanya Covid-19.

Perezida Kagame yagize ati “Mu rwego rwo guteza imbere ikorwa ry’inkingo ku Mugabane wa Afurika, u Rwanda rugeze kure ibiganiro n’ibigo byigenga [bikora inkingo] ndetse n’ibigo mpuzamahanga mu rwego rwo kubaka ubushobozi ku Mugabane wa Afurika bwo gukora inkingo zo mu bwoko bwa mRNA.”

Perezida Kagame kandi yashimye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku bushake wagaragaje mu gufasha u Rwanda na Afurika muri uru rugendo rwo kwikorera inkingo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko afite icyizere cy’uko Isi izabona igisubizo ku bijyanye n’uburenganzira bwo gukora inkingo bukenewe n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Muri iyi nama, ibigo bikora inkingo birimo Pfizer, byemeye kuzacuruza inkingo miliyari ku giciro giciriritse mu bihugu bikennye, ndetse n’umwaka utaha kikazacuruza izindi miliyari ku biciro bito.

Moderna yemeye ko izatanga inkingo miliyoni 995 mu bihugu bikennye ku biciro bito, naho Johnson & Johnson yiyemeza kuzatanga inkingo miliyoni 200 binyuze muri gahunda ya Covax.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemeye kuzatanga inkingo miliyoni 100 ku bihugu bikennye mu gihe u Bushinwa bwemeye kuzatanga miliyari 3$ azafasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger