AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yatanze imbabazi kubagororwa

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko cyane cyane Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yaraye ahaye imbabazi abagore 10 bari barahamwe n’icyaha cyo gukuramo inda. Hari izindi mfungwa 4781 nazo yababariye, zikaba zigomba guhita zifungurwa.

Kuba Perezida Kagame yahaye ziriya mfungwa imbabazi byatangajwe na Minisitiri w’ubutabera, akaba n’Intumwa ya Guverinoma Johnston Busingye abinyujije kuri Twitter.

Perezida Kagame niwe wababariye bariya bagore n’abakobwa hamwe n’izindi mfungwa

Umukuru w’igihugu yaherukaga gutanga imbabazi ku bakobwa n’abagore bakuyemo inda bakabihamwa n’inkiko muri Gicurasi, 2020.

Icyo gihe yababariye abagore 50 bari barahamijwe kiriya cyaha n’inkiko.

Abagororwa 4781 baraye barekuwe bahawe imbabazi mbere y’uko igihano bari barakatiwe kirangira.

Baba basabwa gukomeza kwitwara neza bityo ntibabe bakongera gufungwa.

Nibyo abanyamategeko bita ‘release on parole’.

Kumenyesha

Uramutse wifuza kudusangiza amakuru runaka bitewe naho uherereye hose Teradignews.rw yiteguye kukwakira na yombi.

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangaza runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.

Duhamagare kuri nimero zikurikira:

– 0780341462
– 0784581663

Watwandikira kuri Whatsapp ni 0784581663 cyangwa 0789 564 452.

Wowe utugana uri uw’ingenzi natwe twishimiye gukorana na we!!!!!!

Yanditswe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger