AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yatanze imbabazi ku mfungwa 12 zakatiwe n’Inkiko, izindi 802 zirekurwa by’agateganyo

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2022, iyobowe na Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yatangaje ko abagororwa 12 bakatiwe n’inkiko nyuma yo guhamwa n’ibyaha binyuranye bahabwa imbababazi.Ni mu gihe kandi abandi 802 bagomba gufungurwa by’agateganyo.

Mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri harimo umwanzuro uvuga ko “Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida ritanga imbabazi ku bagororwa 12 bakatiwe n’inkiko nyuma yo guhamwa n’ibyaha binyuranye n’Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe ku bantu 802 bahamwe n’ibyaha binyuranye.”

Iki cyemezo gifashwe mu gihe muri gereza zitandukanye mu Rwanda hakomeje kugaragara ikibazo cy’ubucucike bukabije.

Imibare ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu igaragaza ko mu 2020-21, gereza zari zifungiwemo abantu 76.099 mu gihe zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 61.301.

Iyi mibare yakomeje kuzamuka buri mwaka, kuko mu 2017 abantu bafunzwe bari 58.230. Bivuze ko biyongereyeho 30,6%.

Urebye mu magereza atandukanye ubucucike buri hejuru cyane.Muri Gereza ya Muhanga (238,8%), iya Gicumbi (161,8%), iya Rwamagana (151,1 %), iya Rusizi (144,8%), iya Huye (138,6%), iya Musanze (138,2%), iya Bugesera (132,1%), iya Rubavu (127,7%) n’iya Ngoma (103,6 %).

Gereza zitagaragayemo ubucucike ni iya Mulindi (70,1%), iya Nyamagabe (83,3%), iya Nyarugenge (83,3%), iya Nyagatare (84,6%) n’iya Nyanza (93,5%).

Icyakora uRwanda ruheruka gutangiza igikorwa cy’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha mu nkiko buzwi nka ‘plea bargaining’, hagamijwe kugabanya ubu ubucucike muri za gereza.

Ukumvikana kurebana no kwemera icyaha guteganywa n’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu ngingo ya 26.

Ivuga ko iyo ukurikiranywe arangije kwisobanura ku byo aregwa, Umushinjacyaha ashobora kumusaba ko bagirana ubwumvikane akamufasha kubona amakuru yose akenewe mu ikurikirana ry’icyaha no kumenya abandi bantu bagize uruhare mu ikorwa rya cyo kandi na we akabigiramo inyungu ariko bitabangamiye imigendekere myiza y’ubutabera.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu bakoze bwerekana ko ubucukike muri gereza zo mu Rwanda bugeze ku 129.9%, aho gereza ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 61,301 usanga ifungiyemo abantu 79,673.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger