AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yashimiye Louise Mushikiwabo wari umaze hafi imyaka 10 muri Guverinoma

Perezida Kagame uku gushima abayobozi basimbuwe muri guverinoma nshya yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma, nyuma yo kuyivugurura.

Muri rusange Perezida Kagame yashimiye abayobozi barahiye ku wa Gatanu taliki ya 19 Ukwakira, kuba bemeye inshingano ziremereye zo gukomeza gukorera igihugu, ndetse anashimira abasimbuwe batagize izindi nshingano bahabwa ariko byumwihariko agaruka kuri Louise Mushikiwabo wari umaze hafi imyaka 10 muri Guverinoma.

Yagize ati “By’umwihariko, ndagira ngo mbonereho umwanya mu izina ryacu twese ndetse no mu izina ry’Abanyarwanda bacu mbonereho n’umwanya wo gushimira Mme Louise Mushikiwabo ku kazi keza yakoze akorera igihugu cyacu, noneho namushimira ku kazi aheruka guhabwa ko kuyobora umuryango mpuzamahanga wa La Francophonie. Aracyadukorera kuko u Rwanda na rwo ruri muri La Francophonie. Turamwifuriza akazi keza.”

Twabibutsa ko Louise Mushikiwabo azatangira ishingano nshya z’Umunyamabanga Mukuru umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa wa OIF muri Mutarama 2019 aho  afite manda y’imyaka ine.

Perezida Kagame kandi yavuze ko abavuye muri Guverinoma hari ibyo bakoze, bityo asaba bagenzi babo kubikomerezaho kugira ngo bashobore gutanga umusanzu uzatuma hubakwa u Rwanda buri wese yifuza.

Dr Sezibera Richard wari usanzwe ari senateri niwe wasimbuye Louise Mushikiwabo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Mu mavugurura yakozwe muri Guverinoma y’u Rwanda, umubare w’abayigize wagabanutse cyane kuko uva ku baminisitiri n’abanyamabanga ba leta 31 bagera kuri 26.  Abagore 13 bagize iyi Guverinoma nshyabangana na 50%.

Perezida Paul Kagame aherutse no gushimira Louise Mushikiwabo nyuma yo gutorerwa kuyobora OIF

Twitter
WhatsApp
FbMessenger