AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yakoze impinduka mu myanya itandukanye mu nzego nkuru z’igihugu.

Ku wa 31 Kanama 2021 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi mu myanya imwe n’imwe, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Zimwe muri izo mpinduka zirimo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizweho ku wa 14 Nyakanga 2021 yabonye umuyobozi wayo wa mbere naho Minisiteri y’Ubutabera ihabwa umuyobozi mushya.

Dr Bizimana Jean Damascène wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, yagizwe Minisitiri wa Mbere wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Dr Bizimana Jean Damascène yayoboraga CNLG kuva mu 2015.

Iyi minisiteri yahawe kuyobora ifite inshingano zo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu.

Undi wahinduriwe imirimo ni Johnston Busingye wari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta agiye guhagararira u Rwanda mu Bwongereza.

Busingye Johnston yavuye muri Guverinoma nyuma y’ imyaka umunani, ayinjiyemo kuko bwa mbere yagizwe Minisitiri hari ku wa 23 Gicurasi 2013, nta yindi minisiteri yigeze ayobora.

Busingye yasimbuye Yamina Karitanyi wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza kuva muri Nzeri 2015. Yamina Karitanyi we yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz.

Uyu Yamina yigeze kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo no kubungabunga Ibidukikije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB

Francis Gatare wari Umuyobozi wa RMB we yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu.

Undi wahawe inshingano ni Dr Fidèle Ndahayo wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu za Atomike.

Ni ubwa mbere iki kigo kuva cyajyaho gihawe umuyobozi, bijyanye na gahunda igihugu cyihaye zo gukoresha ingufu za nucléaire mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere.

Clarisse Munezero we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu mu gihe Dr Mihigo Kalisa Thierry yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y’Igihugu.

Umukuru w’Igihugu ni we wakoze izi mpinduka mu myanya itandukanye mu nzego nkuru z’igihugu nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger