AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yaganiriye na Blinken w’America ku kibazo cy’umutekano muri RDC

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro kuri telefone n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony J. Blinken, byagarutse ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko kuri uyu wa mbere, ari bwo bombi bagiranye ikiganiro cyitezweho gutanga umusaruro mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke kimaze iminsi muri Congo.

Ubutumwa bwatangajwe na Village Urugwiro buragira buti: “Uyu munsi, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni gitanga umusaruro n’Umunyamabanga wa USA Anthony Blinken, ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, no kuba hakenewe guhosha amakimbirane n’ingamba za politiki zikenewe mu kuyakemura.”

Ubwo butumwa bukomeza bugira buti: “Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye byimazeyo gahunda z’ibiganiro byo ku rwego rw’Akarere bigamije kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Karere kose.”

Perezida Kagame yaherukaga kuganira na Blinken kuri telefoni tariki 15 Kanama 2023, ahanagarutswe kuri iyi ngingo y’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Icyo gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagaragaje ko zishyigikiye ko umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC wahoshwa binyuze mu nzira ya diplomasi ndetse anasaba ko buri ruhande rwafata ingamba zihamye mu gukemura ibi bibazo.

Ibi biganiro bije mu gihe imirwano hagati y’Umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC, ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, yakomereje mu gace ka Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo, mu bilometero 20 uvuye mu Mujyi wa Goma.

Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, abinyujije kuri X yahoze ari Twitter, yavuze ko bagabweho ibitero n’uruhande rwa Leta kandi ko baza kwirwanaho.

Uduce imirwano iri kuberamo ni utwa Kibumba na Buhumba turi mu bilometero bike uvuye i Goma.

Imirwano imaze ukwezi, igisirikare cya Congo cyiyifashwamo n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, abacanshuro n’abandi. M23 kuri iki Cyumweru yatangaje ko mu bo yafatiye ku rugamba harimo n’Ingabo z’u Burundi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger