AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rufire amahirwe we n’urungano rwe batagize

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye urubyiruko rw’Abakorerabushake kubyaza umusaruro amahirwe bafite muri iki gihe we n’urungano rwe batigeze bagira ubwo bari urubyiruko, abibutsa kwirinda guteta, ahubwo bakagira uruhare mu mibereho yabo y’ejo hazaza.

Yagize ati “Imyaka yanyu y’ubuto ntimuyipfushe ubusa, ntimuzayipfushe ubusa, ntimuzatete cyane, guteta ni byiza bigushobokewe wateta, ariko nabyo wajya ubiha igihe cyabyo, ukagira igihe cyo guteta ariko ukagira n’igihe cyo kuvuga uti reka nitonde ejo sinzi uko byamera, cyangwa nitegure guhangana n’ibizaza ejo”.

Ni impanuro yatangarije mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rw’abakorerabushake basaga 7,500, aho bahuriye muri BK Arena bizihiza isabukuru y’imyaka 10 bamaze batangiye gahunda y’ubukorerabushake.

Nyuma y’ijambo ry’Umukuru w’igihugu, urubyiruko rwahawe umwanya w’ibibazo n’ibitekerezo, uwitwa Umutoni Nadege, ari nawe wari umuhuzawamagambo kuri uwo munsi abaza Perezida Paul Kagame kuri gahunda y’ubukorerabushake mu gihe cye.

Yabajije agira ati Mwageze mu myaka nk’iyacu muba urubyiruko, turifuza ko mwadusangiza mu gihe cyanyu ubwo mwari urubyiruko, umuco w’ubukorerabushake wari ufite ishusho imeze ite, tubone no kugereranya n’iki gihe”.

Perezida Kagame mu gusubiza icyo kibazo, yabanje kugaragaza ko ikibazo abajijwe gikomeye, avuga ko mu gihe cyabo batabonaga umwanya wo guteta.

Ati “Icyo kibazo kirakomeye, nabaye muto nkamwe, ariko nkanjye igihe nabaga mfite imyaka 10, ariko reka mpere kuri 15, hari n’abandi hano wenda baba bafite 15 cyangwa abataje hano, njye muri icyo gihe mu by’ukuri nabaga mfite 18, ntabwo yabaga ari 15”.

Arongera ati “Icyo nshaka kuvuga n’uko njye n’abandi ibyo twanyuzemo, nta guteta, nta n’impamvu yo guteta, kudateta rero byatumaga utekereza, uti ariko kuki cyangwa ejo hazaba hameze hate, kuki ari njye bibaho gutya, ese umuntu yabivamo gute”.

Arongera ati “Ntibigarukire aho ukishakamo uruhare rwawe, uri umwana ibintu byose birakurenze, nibyo n’abakuru birabarenga nkanswe, ariko ntibikubuza gushakisha uruhare rwawe cyangwa impamvu, cyangwa kwibaza nicyakorwa”.

Kuri izo mpanuro ni naho yahereye asaba urubyiruko kwirinda gupfusha ubusa imyaka yabo y’ubuto, abibutsa kudateta cyane, ushaka guteta kubera ko nabyo ari ngombwa mu buzima, asaba kubikora mu gihe cyabyo.

Yakomeje agira ati “Niyo wakura uri mu buzima bwiza, ubuzima bwiza ni ubuhe ariko?, ubuzima bwiza ntabwo ari tombola, n’uwatomboye bimwe bagura amatike ya tombola, ukabona amafaranga menshi, udakuze mu mutwe araguhitana ukiyafite, cyangwa akagira atya akarigita akabura”.

Arongera ati “Iteka umuntu agita uko yiyubaka, no guteta rero biri hagati aho, natomboye mfite ibintu hafi byose nagira isaha yo guteta ariko nkagira no kurinda ibyo natomboye, kugira ngo bikomeze bingoboke igihe mbishakiye, ariko habeho no kugoboka abandi”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger