AmakuruPolitiki

Perezida Kagame na mugenzi we w’u Burundi bari muri Saudi Arabia

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida Varisito Ndayishimiye w’u Burundi bitabiriye inama ihuza igihugu cya Arabie Saoudite n’Umugabane wa Afurika, iba kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Ugushyingo 2023.

Perezidansi y’u Rwanda yemeje ko Perezida Kagame yageze i Riyadh ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane aho yitabera iyi nama iza kubera “King Abdulaziz International Conference Center”.

Ntare Rushatsi, Perezidansi y’u Burundi mu butumwa yatambukije kuri X yavuze ko Perezida Ndayishimiye n’umufasha we bageze muri Arabie Saoudite aho bitabiriye iyi nama.

Mu bandi bitabiriye iyi nama bamaze kumenyekana barimo Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu n’abandi.

Ibiganiro muri iyi nama bizibanda ku gushyigikira ibikorwa bihuriweho, kongera ubufatanye mu bya politiki, gukemura ibibazo bihungabanya umutekano, gushyira imbere ibikorwa bigamije kuzamura ubukungu binyuze mu bushakashatsi, ubufatanye mu by’ishoramari mu nzego zitandukanye n’ibindi.

Umugabane wa Afurika na Arabie Saoudite bimaze igihe kitari gito bifitanye imikoranire mu by’ubucuruzi, umuco ndetse abaturage ku mpande zombi bakagenderana.

Nyuma yo kubona ubwigenge mu myaka ya 1960, ibihugu byinshi bya Afurika byubatse umubano n’ibihugu by’Abarabu ndetse no mu nkundura yo guharanira ubwo bwigenge bivugwa ko Abarabu bafashije Abanyafurika.

Ubwami bwa Arabie Saoudite ni cyo cya mbere mu by’Abarabu ibya Afurika byihutiye gufatanya na cyo no kugirana ubutwererane mu bya dipolomasi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger