AmakuruImikino

Peace Cup: APR FC yihanije Police FC, yerekeza muri 1/2 cy’irangiza

Ikipe ya APR FC yari imaze igihe kirekire idatsinda Police FC mu irushanwa iryo ari ryo ryose, yongeye kubigeraho nyuma yo kuyitsinda ibitego …mu mukino wa 1/4 cy’irangiza cy’igikombe cy’amahoro, inahita ikatisha tike ya 1/2 cy’irangiza.

Hari mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irangiza wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, nyuma y’umukino uhanza warangiye amakipe yombi nta yiteye mu izamu ry’indi.

Ikipe ya APR FC yasabwaga gutsinda uyu mukino ku bitego ibyo ari byo byose, mu gihe Police FC yasabwaga kuwunganya ku bitego ibyo ari byo byose igahita ikatisha tike ya 1/2 cy’irangiza.

Umukino watangiye amakipe yombi asastirana cyane, ari na ko agenda ahushahushanya ibitego, gusa iminota 20 ya mbere yawo yarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’iyindi.

Nyuma y’umunota wa 20 APR FC yatangiye kotsa Police igitutu ku buryo bugaragara, binayibyarira umusaruro kuko Amran Nshimiyimana yahise ayitsindira igitego cya mbere n’umutwe ku munota wa 28 w’umukino.

Ni nyuma y’umupira uyu musore yari amaze gutera ku munota wa 25 gusa ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Police FC yashoboraga kwishyura iki gitego cyari gitsinzwe na Nizeyimana Mirafa ku munota wa 41, gusa umusifuzi wo ku ruhande avuga ko hari habanje kubaho kurarira.

Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, APR FC yahise itsinda igitego cya kabiri ibifashijewemo na Ombolenga Fitina, ku mupira yari ahawe na Imran wari wahaye akazi gakomeye abakinnyi ba Police FC.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye APR FC iri imbere n’ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri, APR FC yagarutse nanone yataka cyane izamu rya Police, n’ubwo abasore ba Polisi na bo bacishagamo bagasatira izamu ryayo.

Uburyo bukomeye Police yabonye muri iki gice, ni ubwabonetse ku munota wa 55 ku mupira Songa Isae yari ateye mu izamu, gusa Aimable Nsabimana aritanga umupira awugarura n’umutwe.

APR yarangije akazi kose ku munota wa 57, ku gitego cya 3 cyatsinzwe na Andrew Butera.

Muri rusange ikipe ya APR FC yarushije cyane ikipe ya Police, kuko no nyuma yo kuyitsinda igitego cya 3 yagiye iyihusha ubundi buryo, gusa bikarangira ba myugariro ba Police n’umuzamu Bwanakweri bihagazeho.

Iyi APR igomba gucakirana na Mukura Victory Sports muri 1/2 cy’irangiza, iyi Mukura ikaba yarahageze nyuma yo gusezerera Amagaju ku gitego 1-0.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger