AmakuruIyobokamana

Pasiteri yateye inda umukobwa w’imyaka 17 avuga ko arikumukiza indwara

Pasiteri yateye inda umukobwa w’imyaka 17 nyuma y’amezi 3 bari mu mwiherero ku rusengero ngo amukize indwara.

Ibi byabereye muri komini ya Dibumba I, i Tshikapa mu murwa mukuru wa Kasai muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko umuryango w’uyu mwana ubitangaza, ngo uyu mwana w’umukobwa bamujyanye kuri uyu mupasiteri uvuga ko avura akorewe mo n’umwuka w’ Imana, hanyuma amarayo amezi atatu, hanyuma avuye yo bakabona afite ubwoba ndetse atangira kugenda ahunga abandi, hanyuma baza kuvumbura ko atwite.

Uyu mu Pasiteri uniyita umuvuzi Gakondo ngo si uyu mwana wenyine yaba yarasambanyije ngo kuko hari n’abandi nk’uko uyu mwana abitangaza.

Nyuma y’amezi atatu arwariye ku rusengero, aho uyu mu Pasiteri yahinduye nk’ibitaro nyina w’umukobwa yasanze atwite, hanyuma atangira kumwitaho nk’umubyeyi utwite, no gukurikirana uwo mu Pasiteri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger