AmakuruIyobokamanaUtuntu Nutundi

Pasiteri yaratiye Abakiristo imodoka ihenze yaguze baramukubita bamubyiniraho bamusaba kubasubiza amaturo ya bo

Umupasiteri yahuye nuruva gusenya ubwo yafataga umwanya akajya kwereka abakiristo imodoka ihenze yaguze bakamukubita bikomeye bamusaba kubasubiza amayuro yabo.

Ibi byasakaye ku mbuga nkoranuambaga binyuze mu kavideo gato karimo umupasiteri uri gukubitwa n’abakirisitu yari aje kwereka imodoka nshyashya yaguze, bahita banamusaba kubasubiza amaturo, bakeka ko ari bo ayikesha.

Aka kavidewo kari kuri konti ya Instagram y’uwitwa kingtundeednut, kagaragaramo abakirisitu basakabaka, barakaye, basaba ko basubizwa ayabo.

Aba bagaragara bafashe pasiteri mu mashati igihe akimara gusohoka muri Range Rover ye y’umweru.

Abakirisitu bafashe umupasiteri utaramenyekanye amazina, bamusaba ko amaturo batanze bayasubizwa.

Ibi byabaye nyuma yuko Umupasiteri n’Umubwiriza bo muri Gatsibo, mu mwaka ushize barwaniye mu materaniro, bigacyekwa ko bapfuye amaturo.

Amakimbirane mu matorero akomeje kuvugwa cyane mu bindi bihugu. Mu minsi ishize nabwo mu mujyi wa Mombasa, muri Kenya, Elisha Misiko w’imyaka 55, yiyahuye nyuma yo kwica umugore we Ann Mghoi amutsinze mu rusengero bafatanyije gushinga rwitwa Ground of God ‘s gospel Ministries.

Ibi byabaye ku cyumweru cya tariki 26 Mutarama 2020, aho Pasiteri Ignace Mbaraga, n’Umubwiriza witwa Sayinzoga Alex bakunze kwita Said, bo mu itorero Inkuru Nziza, barwaniye mu materaniro.

Amakuru yatangajwe na IGIHE muri icyo gihe, yavugaga ko abo bagabo barwaniye imbere y’abayoboke b’ishami ry’Itorero Inkuru Nziza, riherereye mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo.

Abakristu bahise batabaza inzego z’umutekano, ubu abo bagabo bombi bacumbikiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha ya Ngarama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama Rugaravu Jean Claude yavuze ko basanze bapfa amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku kutubahana nubwo hari amakuru avuga ko baba bapfuye amaturo.

Ati: “Barwanye bari bafitanye amatiku mu Itorero ryabo yo gusuzugurana, ejo rero barashwanye barwanira mu rusengero bari mu materaniro”.

Yavuze ko abakristu bahise babatabaza nk’inzego z’ibanze bafatanyije n’iz’umutekano basanga koko bari gushwana.

Ati: “Twahise tuhagera abakristu badutabaje, dusanga barimo bashwana birumvikana bagombaga guhita bafatwa bagafungwa kuko bari bateje amakimbirane mu bakristu”.

Rugaravu yavuze ko iryo shami ry’itorero Inkuru Nziza bari baranarifungiye urusengero rikoreramo kubera rutujuje ibyangombwa, nyuma riza gukomeza amateraniro rwihishwa.

Ati: “Ni itorero ubona ritanashinga twari twaranarifunze nyuma biza kugaragara ko baje kugenda bagasubiramo bataratubwira ariko ntabwo bapfa amaturo kuko si itorero rifatika. Barafunzwe bari muri RIB Ngarama”.

Rugaravu asaba abaturage kwirinda amakimbirane ariko na none afatiye kuri iryo torero asaba abakristu gusengera mu nsengero zujuje ibyangombwa.

Si ubwa mbere humvikana imirwano mu bayoboke b’itorero ry’Inkuru Nziza kuko nko mu 2017 abayobozi baryo bo mu Karere ka Ngoma ahitwa ku Cyasemakamba bafatanye mu mashati barwanira imbere y’imbaga y’abayoboke yari yagiye kumva ijambo ry’Imana bapfa amaturo no kuba bamwe barimuwe bakanga kujya aho bimuriwe bitwaje ko nta maturo atubutse ahaboneka.

Icyo gihe bamwe baranakomeretse kuko byageze n’aho bakristu bajya muri iyo mirwano yashyamiranyije abari bahasanzwe n’abari bahimuriwe.

Soma izindi nkuru

Afghanistan: Abasirikare barenga 1,000 ba Leta bahunze nyuma y’imirwano yabahuje n’Abataliban

Icyo wamenya ku muhuro wa Diamond Platnumz na Wiz Khalifa ( +AMAFOTO)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger