AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Paruwasi Gatolika ya Rwamagana yizihije Yubile y’imyaka 100

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 21 Nzeri 2019, Paruwasi ya Rwamagana muri Kiliziya Gatolika, yizihije Yubile y’imyaka 100 imaze ishinzwe, yamamaza inkuru nziza ya Yezu Kristu.

Ibi birori byabanjirijwe n’umutambagiro mutagatifu n’igitambo cya Misa byitabiriwe n’abayobozi batandukanye haba mu nzego za leta no mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya.

Byabereye imbere y’iyi Kiliziya iherereye mu mujyi wa Rwamagana, byitabirwa n’abasenyeri barimo Arikiyepisikopi wa Kigali Musenyeri Antoine Kambanda, Musenyeri Filipo Rukamba wa Butare, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Nyundo, Musenyeri Kizito Bahujimihogo. Hari kandi Guverineri Mufulukye Fred, Senateri Mukabaramba Alvera n’abandi bayobozi bakuru bo mu nzego za leta.

Kiliziya ya Rwamagana yaragijwe umwamikazi w’imitsindo, iherereye muri Diyosezi ya Kibungo, ikaba ari iya 12 mu zashinzwe bwa mbere mu Rwanda nyuma ya Save yashinzwe mu 1900, Zaza, Nyundo, Rwaza, Mibirizi, Kabgayi, Runda, Rulindo, Kansi, Kigali na Rambura.

Abaturage b’Akarere ka Rwamagana bishimira ibikorwa remezo bihindura imibereho n’iterambere ryabo bagejejweho na Paruwasi Gatolika ya Rwamagana imaze imyaka 100 ishinzwe.

Ibi bikorwaremezo aba babaturage bishimira birimo ibigo by’amashuri 8 kuva ku rwego rw’amashuri y’incuke kugera ku ishuri rya Kaminuza ritanga amasomo y’ubuforomo n’ububyaza ndetse n’ibikorwa by’ubuvuzi.

Bavuga ko byahinduye imibereho yabo  ndetse kiliziya  ishimangira  umubano hagati y’abashakanye.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana,  Jean Marie Theophile Ingabire, avuga ko mu myaka 100 ya yubile  iyi paruwasi imaze iragijwe Bikiramariya Umwamikazi w’imitsindo hari byinshi bagezeho bihindura imibereho y’abaturage.

Arikiyepesikopi wa Kigali akaba n’umushumba wa Dioseze ya Kibungo, Musenyeri Antoine Kambanda asaba abaturage kunoza imibanire mu miryango,bakirinda imyemerere ibayobya kandi bagaharanira ikibateza imbere mu miryango aho guhora mu makimbirane.

Guverineri w’intara y’iburasirazuba, Mufulukye Fred yashimiye ubufatanye buranga amadini n’amatorero atandukanye akorera muri iyi ntara, ashimira ubuyobozi bwa Kiliziya ku kuba bafatanya mu kuzamura imibereho y’abaturage biciye mu buvuzi aho bubatse ibitaro bikuru bya Rwamagana, mu mashuri bafite ibigo umunani bitanga uburezi ndetse no mu bindi bikorwa.

Mufulukye yasabye abakristu gukomeza gufatanya n’ubuyobozi gukuraho ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Ati “ Ndabasaba ngo dufatanye gufasha abaturage tugifite bafite ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo birimo amacumbi ashaje, abadafite ubwiherero, imirire mibi n’ibindi.”

Kuri ubu Paruwasi ya Rwamagana ifite abakiristo babarirwa bagera ku 15 901 bayibarizwamo.

Kuvugurura iyi kiliziya byakozwe n’abakiristo nyuma y’imyaka 100 yubatswe, ngo byabatwaye arenga miliyoni 72 z’amafaranga y’u Rwanda.

Paruwasi ya Rwamagana imaze imyaka ijana yamamaza inkuru nziza
Uyu muhango wabanjirijwe n’umutambagiro

Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Kambanda yasabye abakristu gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza
Guverineri Mufulukye Fred yashimye intambwe ya Kiliziya mu bikorwa birimo uburezi, ubuvuzi n’ibindi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger