AmakuruIyobokamana

Papa Leo XIV Yihaye Imana n’Abaturage, Asabira Isi Amahoro mu Misa y’Umuganura

Ku Cyumweru, tariki ya 18 Gicurasi 2025, Papa Leo XIV yasomeye Misa y’Umuganura imbaga y’abarenga ibihumbi ijana (100,000) yari yakoraniye ku kibuga cya Mutagatifu Petero i Vatican. Muri iyo mbaga harimo abami, abamikazi, ibikomangoma n’abakuru b’ibihugu barenga 200, barimo Perezida Brice Oligui Nguema wa Gabon, Bola Tinubu wa Nigeria, Volodymyr Zelensky wa Ukraine na visi Perezida wa Amerika, JD Vance.

Ku nshuro ya mbere, Papa Leo XIV, watorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku wa 8 Gicurasi 2025, yanyuze mu mbaga mu modoka izwi nka “Papa Mobile”, abaturage bamuramutsa bamuhamiriza bati: “Viva il Papa” (Narambe Papa) ndetse na “Papa Leone”, izina rye mu Gitaliyani.

Uyu ni Papa wa 267 wa Kiliziya Gatolika, akaba ari nawe wa mbere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Misa y’Umuganura yabaye iya mbere ayoboye imbere y’imbaga kuva yatorwa, kuko iya mbere yayisomeye muri Shapeli ya Sistine ari kumwe n’abamusimbuje.

Mu butumwa yatanze, yashimangiye icyifuzo cye cyo kuyobora Kiliziya nk’umuvandimwe ushishikajwe no gukorera hamwe mu rukundo n’ubumwe. Yagize ati: “Natoranijwe ntarikwiriye, mbasanga nuzuye ubwoba n’umushyitsi, nshaka kuba umugaragu w’ukwemera n’ibyishimo byanyu, ngo tujyane mu nzira y’urukundo rw’Imana.”

Muri iyo misa, Papa Leo XIV yambitswe bimwe mu bimenyetso by’ubuyobozi bwa Kiliziya, birimo Impeta y’Umurobyi ishyirwa ku kiganza cy’iburyo, yerekana ko asimbuye Intumwa Petero, ndetse n’umurimbo wa Pallium, utamirizwa mu bitugu hejuru y’ikanzu nk’ikimenyetso cy’ubushumba n’ubushobozi bwa gipapa.

Kardinali Fridolin Ambongo wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umwe mu bahatanaga kuri uwo mwanya, yasomye isengesho ryo gusabira Papa inshingano yatorewe.

Mu nyigisho ye, Papa Leo XIV yagarutse ku Isi yugarijwe n’urwango, ubukene, n’urugomo, avuga ko Kiliziya igomba kuba igicumbi cy’ubwiyunge, urukundo n’ubuvandimwe. Yagize ati: “Turashaka kubwira Isi, mu kwicisha bugufi n’ibyishimo, ngo: Nimurangamire Kirisitu! Nimumwegere!”

Yasoje misa asabira amahoro ibihugu byashegeshwe n’intambara birimo Ukraine, Gaza na Myanmar, mu isengesho rizwi nka Regina Caeli.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger