Imyidagaduro

Oprah yasubije abamwibasiye ngo yarongowe n’umwana

Irene Uwoya wamenyekanye ku izina rya Oprah ubwo yakinaga filime, uyu akaba yarahize ari umugore wa nyakwigendera Ndikumana Kataouti, yasubije abamwibasiye bamushinja ko yarongowe n’umwana mutokandi we ari mukuru.

Oprah Uwoya wabyaranye umwana w’umuhungu na nyakwigendera Kataouti gusa ariko ntabwo umubano wabo waje kuba mwiza kuko mbere yuko Kataouti yitaba Imana uyu  wahoze ari umufasha we yakoze ubukwe , abukorana nundi mu raperi  wo muri Tanzaniya witwa Dogo Janja.

Oprah ahamya ko aryohewe n’urukundo

Ubukwe bwa Irene Uwoya na Dogo Janja bwabaye kuwa 28 Ukwakira 2017. Uyu mugore akimara kurushinga yahise ajya mu bibazo bikomeye byo guhangana n’abamwibasiraga ku mbuga nkoranyambaga ndetse ahita agira ibyago Katauti yitaba Imana; muri Tanzania bamwe bakunze kugaragaza ko uyu mugore yaba yihishe inyuma   y’uru rupfu.

Mu kiganiro na Bongo5 yo muri Tanzaniya, Oprah Uwoya yavuze ko nyuma yo guhitamo gushyingiranwa na Dogo Janja,  abanye neza n’umugabo we Dogo Janja ndetse ko nta kidasanzwe babonye mu gihe bamaranye uretse uburyohe bw’urukundo Irene Uwoya  yanakomeje avuga ko kuba abantu benshi baramwibasiye ku mbugankoranyambaga  ko  bitigeze bimugiraho ingaruka kuko amenyereye abamuvuga.

Yagize ati “Ni ibisanzwe, biriya ntabwo byantesha umutwe. Si ibisanzwe kuvuga se, Abantu baravuga, baravuga ntacyo byampinduraho ndabimenyereye.”

Irene Uwoya w’imyaka 30 na Dogo Janja ufite imyaka  24 y’amavuko  baherutse kugaragara bwa mbere bari kumwe mu bukwe bw’umuhanzi Shilole uherutse kurongorwa na Uchebe mu mpera z’icyumweru gishize. Urukundo rwabo ngo rumeze neza kandi bararyohewe.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger